bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Acts 22
Acts 22
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 21
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 23 →
1
“Bavandimwe namwe babyeyi, nimwumve uko niregura!”
2
Bumvise avuze mu giheburayi barushako guceceka. Nuko aravuga ati:
3
“Ndi Umuyahudi ukomoka i Tarisi muri Silisiya, ariko narerewe muri uyu murwa wa Yeruzalemu. Nigiye kuri Gamaliyeli, anyigisha Amategeko ya ba sogokuruza ayakuye ruhande, kandi ndwanira Imana ishyaka nk'uko namwe murirwana uyu munsi.
4
Natoteje abantu bayobotse iyi nzira ya Yezu kugeza ubwo mbica. Naboshye abagabo n'abagore mbashyira muri gereza.
5
Umutambyi mukuru n'abakuru b'imiryango ni bo ntanze ho abagabo. Ndetse bampaye n'inzandiko nshyikiriza abavandimwe bacu b'i Damasi, maze njya gufata ab'aho kugira ngo mbabohe mbazane i Yeruzalemu bahanwe.
6
“Nuko ku manywa y'ihangu ndi hafi kugera i Damasi, ntungurwa n'umucyo mwinshi uvuye mu ijuru urangota.
7
Nikubita hasi maze numva ijwi ry'umbaza ati: ‘Sawuli, Sawuli, untotereza iki?’
8
Ndasubiza nti: ‘Uri nde Nyagasani?’ Arambwira ati: ‘Ndi Yezu w'i Nazareti uwo utoteza.’
9
Abantu twari kumwe babonye umucyo ariko ntibumva ijwi ry'uwo twavuganaga.
10
Ndabaza nti: ‘Nyagasani, nkore iki?’ Ni ko kunsubiza ati: ‘Haguruka ujye i Damasi, aho ni ho bazakubwira ibyo Imana yakugeneye gukora byose.’
11
Kubera ko wa mucyo ukomeye wampumye amaso, abo twari kumwe bagombye kundandata bangeza i Damasi.
12
“Muri uwo mujyi hari umugabo akitwa Ananiya. Yari umuntu wubaha Imana akurikije amategeko yacu, kandi agashimwa n'Abayahudi bose bari bahatuye.
13
Aransanga ampagarara iruhande arambwira ati: ‘Sawuli muvandimwe, humuka!’ Ako kanya ndahumuka ndamubona.
14
Nuko aravuga ati: ‘Imana ya ba sogokuruza yamaze kugutoranya ngo umenye ibyo ishaka, ubone na ya Ntungane Yezu kandi wiyumvire ijambo riva mu kanwa kayo,
15
kuko uzayibera umugabo kugira ngo ubwire abantu bose ibyo wabonye n'ibyo wumvise.
16
None se kandi utegereje iki? Haguruka wambaze Nyagasani, ubatizwe wuhagirwe ibyaha byawe.’
17
“Nuko ngaruka i Yeruzalemu, maze igihe ndi mu rugo rw'Ingoro y'Imana nsenga ndabonekerwa,
18
mbona Nyagasani ambwira ati: ‘Ihutire kuva i Yeruzalemu, kuko abaho batazemera ibyo uhamya binyerekeyeho.’
19
Ndasubiza nti: ‘Nyagasani, bazi ko najyaga mu nsengero zose ngafunga kandi ngakubita abakwemera.
20
Ndetse n'igihe Sitefano wahamyaga ibyawe yicwaga, nanjye nari mpari nshyigikiye icyo gikorwa, ndetse ndinda n'imyambaro y'abamwicaga.’
21
Nyagasani arambwira ati: ‘Genda kuko nzagutuma ku bo mu mahanga ya kure.’ ”
22
Bagumya kumutega amatwi kugeza ubwo avuze iryo jambo, ni ko kurangurura amajwi bati: “Uwo mugabo nimumwice! Ntakabeho!”
23
Igihe bariho basakabaka bazunguza imyitero yabo, ari na ko batumura umukungugu mu kirere,
24
Komanda w'abasirikari ategeka ko bajyana Pawulo mu kigo cyabo, ababwira kumukubita ibiboko ngo yemere kuvuga icyaha cyatumye abantu bamuha induru.
25
Igihe babohaga Pawulo kugira ngo bamukubite, abaza umukapiteni wari uhagaze aho ati: “Mbese umuntu ufite ubwenegihugu bw'Umunyaroma, mwemererwa kumukubita kandi ataratsindwa n'urubanza?”
26
Uwo mukapiteni abyumvise asanga Komanda, aramubaza ati: “Murabigenza mute, ko uriya muntu ngo afite ubwenegihugu bw'Umunyaroma?”
27
Komanda asanga Pawulo aramubaza ati: “Mbwira, ese koko ufite ubwenegihugu bw'Umunyaroma?” Na we ati: “Ndabufite.”
28
Komanda aravuga ati: “Jyewe nishyuye amafaranga menshi kugira ngo mpabwe ubwenegihugu.” Pawulo ati: “Jyewe narabuvukanye!”
29
Ako kanya abari bagiye kumukubita barigendera. Komanda na we agira ubwoba, amaze kumenya ko Pawulo ari Umunyaroma none akaba yamushyize ku ngoyi.
30
Bukeye bwaho Komanda ashatse kumenya neza impamvu Abayahudi barega Pawulo, amukura ku ngoyi maze ategeka ko abakuru bo mu batambyi baterana, hamwe n'abajyanama bose b'urukiko rw'ikirenga. Hanyuma azana Pawulo amuhagarika imbere yabo.
← Chapter 21
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 23 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28