bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Acts 6
Acts 6
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 5
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 7 →
1
Muri iyo minsi umubare w'abigishwa ba Kristo ukomeje kwiyongera, habaye ubwumvikane buke hagati y'Abayahudi bavuga ikigereki n'abavuga ikinyarameya. Abavuga ikigereki bitotomberaga ko abapfakazi babo batitabwaho, ngo bahabwe igaburo rya buri munsi uko bikwiye.
2
Nuko Intumwa cumi n'ebyiri zikoranya imbaga y'abigishwa bose zirababwira ziti: “Ntibikwiye ko tureka kwigisha Ijambo ry'Imana ngo duhugire ku kugabura.
3
None rero bavandimwe, nimwitoremo abagabo barindwi bazwiho ko buzuye Mwuka w'Imana kandi ko bafite ubwenge, tubashinge uwo murimo.
4
Bityo twebwe tuzagumya kwibanda ku murimo wo gusenga no kwigisha Ijambo ry'Imana.”
5
Iyo nama y'Intumwa inyura abakoraniye aho bose. Nuko batoranya Sitefano umuntu wemeraga Kristo byimazeyo kandi wuzuye Mwuka Muziranenge, batoranya na Filipo na Porokori, na Nikanori na Timoni, na Parumena na Nikola wo mu mujyi wa Antiyokiya wari waremeye idini y'Abayahudi.
6
Abo bantu babashyikiriza Intumwa maze zirabasabira, zibarambikaho ibiganza.
7
Nuko Ijambo ry'Imana rikomeza gukwira, umubare w'abigishwa urushaho kwiyongera i Yeruzalemu, ndetse n'abatambyi benshi cyane barumvira bemera Kristo.
8
Sitefano wari waragiriye umugisha ku Mana ikamuha n'ububasha bwinshi, yakoraga ibitangaza agatanga n'ibimenyetso bikomeye muri rubanda.
9
Ariko abantu bamwe bo mu rusengero rw'abitwaga “Ababohowe” barahaguruka, bari Abayahudi bo muri Sirene no mu mujyi wa Alegisanderiya, hamwe n'abo mu ntara ya Silisiya n'iya Aziya. Abo bantu batangira kujya impaka na Sitefano.
10
Nyamara ntibashobora guhangana n'ubwenge bwari bumurimo, na Mwuka w'Imana wamuhaga icyo avuga.
11
Nuko bagurira abantu ngo bazavuge bati: “Twumvise avuga amagambo yo gutuka Musa n'Imana.”
12
Bahuruza rubanda n'abakuru b'imiryango n'abigishamategeko, maze baraza basumira Sitefano bamujyana mu rukiko rw'ikirenga.
13
Ni ko guhagurutsa abagabo bo kumushinja ibinyoma, barahamya bati: “Uyu muntu ntahwema gusebya iyi Ngoro y'Imana n'Amategeko.
14
Twumvise avuga ko Yezu uwo w'i Nazareti azasenya iyi Ngoro, agahindura n'imigenzo twahawe na Musa.”
15
Abanyarukiko bose bitegereje Sitefano babona mu maso he hasa n'ah'umumarayika.
← Chapter 5
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 7 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28