bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Hebrews 5
Hebrews 5
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 4
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 6 →
1
Umutambyi mukuru wese atoranywa mu bantu kandi agahagararira abantu imbere y'Imana. Umurimo we ni ugusohoza amaturo n'ibitambo kubera ibyaha byabo.
2
Abasha korohera no gufata neza injiji n'abakunda kuyoba, kuko na we ubwe agira ibimutera intege nke.
3
Kubera iyo mpamvu ntagomba guhongerera ibyaha bya rubanda gusa, ahubwo agomba no guhongerera ibyaha bye bwite.
4
Nta muntu washobora kwiha icyubahiro cyo kuba Umutambyi mukuru, ahubwo agihabwa n'Imana yabimutoranyirije nk'uko byagenze kuri Aroni.
5
Kristo na we ntiyihaye ikuzo ryo kuba Umutambyi mukuru, ahubwo yarihawe n'Imana yamubwiye iti: “Ni wowe Mwana wanjye, kuva uyu munsi ndi So.”
6
Na none hari ahandi Imana yavuze iti: “Uri umutambyi iteka ryose, mu buryo bwa Melikisedeki.”
7
Mu gihe Yezu yari akiri ku isi yasenze yinginga, aniha cyane, abogoza n'amarira, atakambira Imana ifite ububasha bwo kumukiza urupfu. Nuko iramwumva kubera ko yayiyeguriye.
8
Nubwo yari Umwana w'Imana, yigishijwe kuyumvira n'imibabaro yagize.
9
Nuko amaze kuba indakemwa, yabereye abamwumvira bose isōko y'agakiza gahoraho.
10
Imana ni ko kumugira Umutambyi mukuru mu buryo bwa Melikisedeki.
11
Hari byinshi twavuga kuri ibyo nyamara birakomeye kubisobanura, kuko musigaye muri intumva.
12
Urebye igihe mumaze mwari mukwiye kuba abigisha b'abandi, ariko namwe muracyakeneye kwigishwa iby'ifatizo byerekeye inyigisho ziva ku Mana. Aho gutungwa n'ibiryo bikomeye, muracyakeneye amata.
13
Umuntu ugitungwa n'amata gusa aba akiri umwana, aba ataraca akenge ku byo gutunganira Imana.
14
Naho abantu bakuze bo batungwa n'ibiryo bikomeye, kuko baba baragize akamenyero ko gutandukanya ikibi n'icyiza.
← Chapter 4
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 6 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13