bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Hebrews 8
Hebrews 8
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 7
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 9 →
1
Mu byo tuvuga ijambo ry'ingenzi ni iri: dufite Umutambyi mukuru umeze utyo, wicaye mu ijuru iburyo bw'intebe ya cyami y'Imana nyir'ubuhangange.
2
Ashinzwe umurimo w'ubutambyi aheguriwe Imana, ni ukuvuga mu Ihema nyakuri ritashyizweho n'umuntu, ahubwo ryashyizweho na Nyagasani.
3
Umutambyi mukuru wese ashyirirwaho gusohoza amaturo n'ibitambo. Ni ngombwa rero ko n'uyu wacu agira icyo atura.
4
Iyo aza kuba ku isi ntabwo yari kuba umutambyi, kuko hasanzwe hari abandi bagenewe gusohoza amaturo bakurikije Amategeko.
5
Umurimo ukorwa n'abo batambyi ni ikigereranyo kiranga ibikorerwa mu ijuru. Ni cyo cyatumye Imana yihanangiriza Musa, igihe yari agiye gushinga rya Hema ry'ibonaniro, iramubwira iti: “Itegereze neza igishushanyombonera werekewe kuri uyu musozi, muzakore ibintu byose migikurikije.”
6
Naho ubu umurimo Yezu ashinzwe usumbye kure uw'abo bandi, kuko ari umuhuza w'Isezerano rishya. Ni Isezerano rihebuje irya kera kuba ryiza kandi rishingiye ku byasezeranyijwe bihebuje.
7
Iyo Isezerano rya mbere ritaza kugira inenge, ntibyari kuba ngombwa kurisimbuza irindi rya kabiri.
8
Ni yo mpamvu Imana igaya abantu bayo ibabwira iti: “Dore igihe kigiye kugera, ngirane Isezerano rishya n'Abisiraheli n'Abayuda. Ni jye Nyagasani ubivuze.
9
Ntabwo rizaba rimeze nk'irya kera nagiranye na ba sekuruza, igihe nabafataga akaboko nkabavana mu Misiri. Nyamara ntibitaye kuri iryo Sezerano, ni na cyo gituma nanjye ntabitayeho. Ni jye Nyagasani ubivuze.
10
Noneho ngiri Isezerano nzagirana n'Abisiraheli nyuma y'icyo gihe: nzashyira amategeko yanjye mu bwenge bwabo, nzayandika mu mitima yabo. Nzaba Imana yabo, na bo bazaba abantu banjye. Ni jye Nyagasani ubivuze.
11
Nta n'umwe muri bo uzagomba kwigisha mugenzi we cyangwa umuvandimwe we ati: ‘Menya Nyagasani’, kuko bose bazamenya uhereye ku muto ukageza ku mukuru.
12
Nzabababarira ibicumuro byabo, ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi.”
13
Ubwo Imana yavugaga ko iryo Sezerano ari rishya, kwari ukuvuga ko irya mbere rigizwe irya kera, kandi rero ikintu cyiswe icya kera kiba gishaje, kikaba cyenda kuvaho burundu.
← Chapter 7
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 9 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13