bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Hosea 1
Hosea 1
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 2 →
1
Ubu ni bwo butumwa Uhoraho yahaye Hozeya mwene Bēri. Hari ku ngoma ya Uziya no ku ya Yotamu, no ku ya Ahazi no ku ya Hezekiya abami b'u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi umwami wa Isiraheli.
2
Ngubu ubutumwa Uhoraho yabanje kugeza ku Bisiraheli abunyujije kuri Hozeya. Uhoraho yabwiye Hozeya ati: “Genda urongore indaya, nyuma izabyara abana b'ababyarirano. Koko abatuye iki gihugu baranyimūye, ubwo ni bwo buraya bukabije.”
3
Nuko Hozeya aragenda arongora Gomeri, umukobwa wa Dibulayimu. Gomeri asama inda babyarana umwana w'umuhungu.
4
Uhoraho abwira Hozeya ati: “Umwite Yizerēli, kuko hasigaye igihe gito ngahōra abakomoka ku Mwami Yehu mbaryoza abantu yiciye i Yizerēli, kandi ubwami bwa Isiraheli na bwo nzabutsemba.
5
Icyo gihe nzatsembera ingufu za Isiraheli mu kibaya cya Yizerēli.”
6
Gomeri arongera asama inda, abyara umwana w'umukobwa. Nuko Uhoraho abwira Hozeya ati: “Umwite Ntampuhwe, kuko ntazongera kugirira Abisiraheli impuhwe, sinzakomeza kubababarira.
7
Ariko Abayuda bo nzabagirira impuhwe. Jyewe Uhoraho Imana yabo nzabakiza. Icyakora sinzabakiza nkoresheje imiheto cyangwa inkota, cyangwa intambara cyangwa amafarasi n'abayarwaniraho.”
8
Gomeri acutsa Ntampuhwe, asama indi nda abyara umwana w'umuhungu.
9
Uhoraho abwira Hozeya ati: “Umwite Subwokobwanjye, kuko mwebwe Abisiraheli mutari ubwoko bwanjye, nanjye sindi uwanyu.”
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 2 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14