bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Hosea 14
Hosea 14
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 13
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
1
Abatuye i Samariya bazahanwa, bazahanirwa ko bagomeye Imana yabo. Bazashirira ku icumu, abana babo bazicwa urubozo, abagore babo batwite bazafomozwa.
2
Mwa Bisiraheli mwe, nimugarukire Uhoraho Imana yanyu, koko ibicumuro byanyu ni byo byatumye muyoba.
3
Nimugarukire Uhoraho, mwitegure amagambo yo kumubwira, mumubwire muti: “Tubabarire ibicumuro byacu byose, twakirane ubwuzu, aho kugutura amapfizi tuzagutura ibisingizo.
4
Abanyashūru ntibazabasha kudukiza, ntituzishingikiriza no ku mafarasi y'intambara. Ibyo twiremeye ntituzongera kubyita imana zacu, erega ni wowe gusa ugirira impfubyi impuhwe!”
5
Uhoraho aravuga ati: “Nzabakiza indwara yo kunteshukaho, nzabakunda mbikuye ku mutima, nta burakari nkibafitiye.
6
Nk'uko ikime gihembura imyaka, ni ko nanjye nzahembura Abisiraheli. Bazaba beza nk'indabyo, bazashinga imizi, bazamera nk'ibiti by'inganzamarumbu byo muri Libani.
7
Bazagwira babe benshi, bazamera nk'igiti cyashibutse cyane, bazagira ubwiza nk'ubw'umunzenze, bazatāma impumuro nk'iy'ibiti byo muri Libani.
8
Bazagaruka mbugamishe mu gicucu cyanjye, bazongera bahinge ingano, bazasagamba nk'igiti cy'umuzabibu, bazaba ibirangirire nka divayi yo muri Libani.
9
Abefurayimu ntaho bazaba bagihuriye n'ibigirwamana. Ni jye uzita ku masengesho yabo mbarinde. Nzahora mbamereye nk'igiti gitoshye mbugamishe. Ni jye ubaha uburumbuke.”
10
Ufite ubwenge nasobanukirwe n'ibiri muri iki gitabo, ufite ubushishozi wese nabimenye. Koko ibyo Uhoraho ashaka biraboneye, intungane ni zo zibikora, naho abigomeka ku Uhoraho babiteshukaho.
← Chapter 13
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14