bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Joshua 12
Joshua 12
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 11
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 13 →
1
Aba ni bo bami Abisiraheli batsinze bigarurira ibihugu byabo mu burasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani, bahereye ku ruzi rwa Arunoni bageza ku musozi wa Herumoni, harimo n'ikibaya cya Yorodani mu burasirazuba.
2
Umwe yitwaga Sihoni umwami w'Abamori wari utuye i Heshiboni, wategekaga igice cy'i Gileyadi. Mu majyepfo, umupaka w'igihugu cye wari uruzi rwa Arunoni kugera Aroweri iri haruguru y'akabande ka Arunoni. Mu burasirazuba umupaka wari umugezi wa Yaboki, ukigabanya n'Abamoni.
3
Mu burengerazuba umupaka wacyo wari uruzi rwa Yorodani, uhereye ku Kiyaga cya Galileya ukageza ku kiyaga cya Araba, ari cyo Kiyaga cy'Umunyu hafi ya Beti-Yeshimoti, ugakomeza mu majyepfo munsi y'umusozi wa Pisiga.
4
Undi mwami yitwaga Ogi, akaba umwe mu ba nyuma bakomoka ku Barefa, yategekaga igihugu cya Bashani akaba yari atuye Ashitaroti na Edureyi.
5
Yategekaga Bashani yose. Mu burengerazuba umupaka wayo wari umusozi wa Herumoni, mu burasirazuba wari umujyi wa Saleka, mu majyaruguru wari umupaka w'Abageshuri n'uw'Abamāka, mu majyepfo yategekaga igice cy'i Gileyadi kigabana n'icya Sihoni umwami w'i Heshiboni.
6
Musa n'Abisiraheli bamaze kwigarurira ibyo bihugu, Musa umugaragu w'Uhoraho yabihaye ho umugabane umuryango wa Rubeni n'uwa Gadi n'igice cy'uwa Manase.
7
Yozuwe n'Abisiraheli batsinze abami bo mu burengerazuba bwa Yorodani, uhereye i Bāli-Gadi munsi y'ibisi bya Libani mu majyaruguru, ukagera ku musozi wa Halaki ukerekeza i Seyiri mu majyepfo. Ibihugu by'abo bami, Yozuwe yabihaye Abisiraheli ho gakondo, abibagabanya akurikije imiryango yabo.
8
Bategekaga imisozi miremire n'imigufi, n'ikibaya cya Yorodani, n'ahakikiye Ikiyaga cy'Umunyu n'ubutayu n'amajyepfo ya Kanāni. Bari Abaheti n'Abamori n'Abanyakanāni, n'Abaperizi n'Abahivi n'Abayebuzi. Abo bami ni aba:
9
umwami w'i Yeriko, umwami wa Ayi hafi y'i Beteli,
10
umwami w'i Yeruzalemu, umwami w'i Heburoni,
11
umwami w'i Yarimuti, umwami w'i Lakishi,
12
umwami wa Eguloni, umwami w'i Gezeri,
13
umwami w'i Debiri, umwami w'i Gederi,
14
umwami w'i Horuma, umwami wa Aradi,
15
umwami w'i Libuna, umwami wa Adulamu,
16
umwami w'i Makeda, umwami w'i Beteli,
17
umwami w'i Tapuwa, umwami w'i Heferi,
18
umwami wa Afeki, umwami w'i Sharoni,
19
umwami w'i Madoni, umwami w'i Hasori,
20
umwami w'i Shimuroni-Meroni, umwami wa Akishafu,
21
umwami w'i Tānaki, umwami w'i Megido,
22
umwami w'i Kedeshi, umwami w'i Yokineyamu ya Karumeli,
23
umwami w'i Dori n'imisozi biteganye, umwami w'i Goyimu hafi ya Gilugali,
24
umwami w'i Tirusa. Bose hamwe bari abami mirongo itatu n'umwe.
← Chapter 11
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 13 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24