bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Joshua 23
Joshua 23
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 22
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 24 →
1
Uhoraho yahaye Abisiraheli amahoro abarinda abanzi babakikije. Hashize igihe kirekire, Yozuwe aba ageze mu za bukuru,
2
ahamagaza Abisiraheli bose barimo n'abakuru b'imiryango n'abatware n'abacamanza n'abandi bashinzwe ubutabera, arababwira ati: “Dore ndashaje, ngeze mu za bukuru.
3
Mwiboneye uko Uhoraho Imana yanyu yagenje amahanga yari atuye muri iki gihugu kubera mwe, ni we ubwe wabarwaniriye.
4
Nagabanyije igihugu cyose kuva kuri Yorodani kugeza ku Nyanja ya Mediterane, haba ahari hatuwe n'amahanga twatsinze, haba n'aho tutaratsinda, buri muryango wahawe umugabane wawo.
5
Uhoraho Imana yanyu ubwe ni we uzamenesha ayo mahanga asigaye, azayirukana muyazungure nk'uko yabibasezeranyije.
6
Muzabe intwari cyane, kandi muzitondere ibyanditswe byose mu gitabo cy'Amategeko ya Musa mudateshuka.
7
Ntimuzifatanye n'ayo mahanga asigaye muri mwe, ntimuzambaze imana zayo kandi ntimuzarahire mu izina ryazo, ntimuzaziyoboke cyangwa ngo muziramye.
8
Muzabane akaramata n'Uhoraho Imana yanyu, nk'uko mwabigenje kugeza ubu.
9
Uhoraho yabameneshereje amahanga akomeye kandi y'ibihangange, kugeza ubu nta wabahangaye.
10
Umuntu umwe muri mwe yashoboye kumenesha abanzi igihumbi, kuko Uhoraho Imana yanyu ari we wabarwaniriye nk'uko yabibasezeranyije.
11
Muramenye rero muzakunde Uhoraho Imana yanyu.
12
Ntimuzamwimūre, ntimuzagirane amasezerano n'abanyamahanga bacitse ku icumu basigaye muri mwe, ntimuzashyingirane na bo kandi ntimuzifatanye na bo.
13
Naho ubundi Uhoraho ntiyakomeza kumenesha abo banyamahanga mu gihugu cyanyu bazababera nk'umutego cyangwa nk'ikiboko ku mugongo, cyangwa nk'igitotsi mu jisho, kugeza igihe muzashirira muri iki gihugu cyiza Uhoraho Imana yanyu yabahaye.
14
“Dore jyewe ngiye kwigendera, ariko mwe muzi neza mudashidikanya ko ibyiza byose Uhoraho Imana yanyu yabasezeranyije yabisohoje, nta na kimwe atasohoje.
15
None rero nk'uko yasohoje ibyo byiza byose, ni na ko azasohoza n'ibibi byose yababwiye kugeza ubwo azabatsemba muri iki gihugu cyiza,
16
nimutubahiriza Isezerano yabahaye. Nimuyoboka izindi mana mukaziramya, Uhoraho Imana yanyu azabarakarira ahite abamara muri iki gihugu cyiza yabahaye.”
← Chapter 22
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 24 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24