bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Leviticus 15
Leviticus 15
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 14
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 16 →
1
Uhoraho abwira Musa na Aroni
2
guha Abisiraheli aya mabwiriza: Umugabo ufashwe n'indwara yo kuninda mu myanya ndangagitsina, iyo ndwara iba ari igihumanya.
3
Uwo mugabo yaba aninda cyane cyangwa buhoro, aba ahumanye.
4
Uburiri bwose uwo mugabo uninda aryamyeho buba buhumanye, n'ikintu cyose yicayeho kiba gihumanye.
5
Ukoze kuri ubwo buriri ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.
6
Uwicaye ku kintu uwo mugabo uninda yicayeho ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.
7
Ukoze kuri uwo mugabo uninda ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.
8
Umugabo uninda nacira amacandwe ku muntu udahumanye, uwaciriwe amacandwe ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.
9
Umugabo uninda nagendera ku itungo riheka abantu, intebe azaba yicayeho izaba ihumanye.
10
Ukoze ku kintu cyose umugabo uninda yicayeho, aba ahumanye kugeza nimugoroba. Uteruye icyo kintu ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.
11
Umuntu wese uwo mugabo uninda akozeho adakarabye, ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.
12
Igikoresho cy'ibumba uwo mugabo uninda yakozeho bajye bakimena, naho igikozwe mu giti bacyoze.
13
Umugabo uninda nakira ajye amara iminsi irindwi, hanyuma amese imyambaro ye kandi yiyuhagire amazi y'iriba, kugira ngo ahumanuke.
14
Ku munsi wa munani azane intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri imbere y'Uhoraho mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro, azishyikirize umutambyi.
15
Imwe umutambyi ayitambe ho igitambo cyo guhongerera ibyaha, indi ayitambe ho igitambo gikongorwa n'umuriro. Bityo abe ahumanuye uwo mugabo wakize kuninda.
16
Umugabo nasohora intanga ajye yiyuhagira umubiri wose, kandi yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.
17
Nizigwa ku kintu cyose gikozwe mu mwenda cyangwa mu ruhu ajye akimesa, kibe gihumanye kugeza nimugoroba.
18
Umugabo naryamana n'umugore bajye biyuhagira, kandi birirwe bahumanye kugeza nimugoroba.
19
Umugore cyangwa umukobwa uri mu mihango y'abakobwa, amara iminsi irindwi ahumanye. Umukozeho wese aba ahumanye kugeza nimugoroba.
20
Ikintu cyose yaryamyeho cyangwa icyo yicayeho cyose kiba gihumanye.
21
Ukoze ku buriri bwe ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.
22
Ukoze ku kintu umugore uri mu mihango yicayeho, ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.
23
Ukoze ku kintu kiri ku buriri bwe cyangwa ku ntebe ye, aba ahumanye kugeza nimugoroba.
24
Umugabo naryamana n'umugore uri mu mihango, uwo mugabo na we azamara iminsi irindwi ahumanye, ndetse n'uburiri bwose aryamyeho buzaba buhumanye.
25
Umugore cyangwa umukobwa nafatwa n'indwara yo kuva akayimarana iminsi, cyangwa najya mu mihango bikarenza igihe cye gisanzwe, azaba ahumanye muri iyo minsi yose, nk'uko bigenda mu gihe cy'imihango y'abakobwa isanzwe.
26
Muri iyo minsi uburiri bwose aryamyeho buba buhumanye, n'ikintu cyose yicayeho kiba gihumanye, nk'uko bigenda mu gihe cy'imihango y'abakobwa isanzwe.
27
Ukoze kuri ibyo bintu wese aba ahumanye. Ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.
28
Uwo mugore uva nakira, ajye amara iminsi irindwi kugira ngo ahumanuke.
29
Ku munsi wa munani, azane intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro, azishyikirize umutambyi.
30
Imwe umutambyi ayitambe ho igitambo cyo guhongerera ibyaha, indi ayitambe ho igitambo gikongorwa n'umuriro. Bityo abe ahumanuye uwo mugore wakize indwara yo kuva.
31
Uhoraho abwira Abisiraheli ati: “Mujye mwitarura ibibahumanya, kugira ngo mudahumanya Inzu yanjye iri hagati muri mwe, bigatuma mupfa.”
32
Ayo ni yo mategeko yerekeye umugabo uhumanyijwe no kuninda cyangwa gusohora intanga,
33
cyangwa kuryamana n'umugore uhumanye. Ayo mategeko kandi yerekeye n'umugore cyangwa umukobwa uri mu mihango y'abakobwa, cyangwa urwaye indwara yo kuva.
← Chapter 14
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 16 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27