bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Leviticus 23
Leviticus 23
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 22
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 24 →
1
Uhoraho ategeka Musa
2
kubwira Abisiraheli ati: “Dore iminsi mikuru muzajya munyizihiriza, mugakoresha amakoraniro yo kunsenga.
3
“Hari iminsi itandatu mu cyumweru yo gukora, ariko umunsi wa karindwi ni isabato, ni umunsi wo kuruhuka. Ntimukagire imirimo mukora ahubwo mujye mukoranira kunsenga, mujye mwizihiza isabato yanjye aho muri hose.
4
“Dore indi minsi mikuru muzajya munyizihiriza, mugakoresha amakoraniro yo kunsenga.
5
“Ku itariki ya cumi n'enye y'ukwezi kwa mbere nimugoroba, mujye munyizihiriza Pasika.
6
Naho ku itariki ya cumi n'eshanu y'uko kwezi, mutangire kunyizihiriza iminsi mikuru y'imigati idasembuye. Mujye mumara iminsi irindwi murya imigati idasembuye.
7
Mujye muyitangiza ikoraniro ryo kunsenga, mwe kugira imirimo mukora uwo munsi.
8
Muri iyo minsi uko ari irindwi mujye muntura amaturo atwikwa, ku munsi wa karindwi muyisozeshe irindi koraniro ryo kunsenga, mwe kugira imirimo mukora.”
9
Uhoraho ategeka Musa
10
kubwira Abisiraheli ati: “Nimumara kugera mu gihugu nzabaha mukeza imyaka, mujye mushyīra umutambyi umuba w'amahundo ya mbere.
11
Ku munsi ukurikira isabato, umutambyi ajye amurikira uwo muba kugira ngo mbemere.
12
Uwo munsi mujye muntambira igitambo gikongorwa n'umuriro cy'umwana w'intama udafite inenge kandi utarengeje umwaka,
13
kandi munture n'ibiro bibiri by'ifu nziza ivanze n'amavuta y'iminzenze bibe ituro ritwikwa, impumuro yabyo inshimishe. Mujye mubiturana na litiro imwe ya divayi.
14
Ntimukarye ku ngano nshya, yaba umugati wazo cyangwa izikaranze cyangwa amahundo mabisi, mutarāmurikira umuba w'amahundo ya mbere. Iryo ni itegeko ridakuka, muzarikurikize mwebwe n'abazabakomokaho, aho muzaba mutuye hose.
15
“Mujye mumara ibyumweru birindwi byuzuye muhereye ku munsi ukurikira ya sabato, ni ukuvuga umunsi mūmurikira umuba w'amahundo ya mbere.
16
Ku munsi wa mirongo itanu ari wo ukurikira isabato, mujye muntura ituro ry'umuganura w'ibinyampeke,
17
rigizwe n'imigati ibiri isembuye ikozwe mu biro bibiri by'ifu nziza. Aho muzaba mutuye hose, mujye munzanira iryo turo.
18
Mujye muntambira n'igitambo gikongorwa n'umuriro, kigizwe n'ikimasa n'amapfizi abiri y'intama, n'abana b'intama barindwi badafite inenge kandi batarengeje umwaka. Mujye mwongeraho ituro ry'ibinyampeke n'irisukwa, byose bibe ituro ritwikwa, impumuro yaryo inshimishe.
19
Mujye muntambira kandi isekurume y'ihene, ibe igitambo cyo guhongerera ibyaha, n'abana b'intama babiri batarengeje umwaka, babe igitambo cy'umusangiro.
20
Umutambyi ajye amurikira abo bana b'intama babiri, na ya migati y'umuganura abinyegurire, hanyuma bibe umugabane we.
21
Uwo munsi mujye mukoresha ikoraniro ryo kunsenga, mwe kugira imirimo mukora. Iryo ni itegeko ridakuka, muzarikurikize mwebwe n'abazabakomokaho, aho muzaba mutuye hose.
22
“Nimusarura, ntimukageze mu mbibi z'imirima yanyu kandi ntimugahumbe ibyasigayemo, mujye mubirekera abakene n'abanyamahanga. Ndi Uhoraho Imana yanyu.”
23
Uhoraho ategeka Musa
24
kubwira Abisiraheli ati: “Ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa karindwi, mujye muruhuka kugira ngo mugire ikoraniro ryo kunsenga, muritangaze muvuza impanda.
25
Ntimukagire imirimo mukora, ahubwo mujye muntura amaturo atwikwa.”
26
Uhoraho abwira Musa ati:
27
“Ku itariki ya cumi y'uko kwezi kwa karindwi, mujye mwizihiza Umunsi w'impongano mwigomwe kurya, mugire ikoraniro ryo kunsenga, kandi munture amaturo atwikwa.
28
Uwo Munsi w'impongano ntimukagire imirimo mukora, kuko ari wo munsi Umutambyi mukuru aza imbere yanjye guhongerera ibyaha byanyu.
29
Umuntu wese utazigomwa kurya kuri uwo munsi azacibwe mu bwoko bwe,
30
kandi uzagira umurimo akora kuri uwo munsi nzamurimbura.
31
Ntimukagire umurimo n'umwe mukora kuri uwo munsi. Iryo ni itegeko ridakuka, muzarikurikize mwebwe n'abazabakomokaho, aho muzaba mutuye hose.
32
Kuva ku itariki ya cyenda izuba rirenze kugeza ku ya cumi izuba rirenze, mujye muruhuka nk'uko mubigenza ku isabato, kandi mwigomwe kurya.”
33
Uhoraho ategeka Musa
34
kubwira Abisiraheli ati: “Ku itariki ya cumi n'eshanu y'uko kwezi kwa karindwi, mujye mutangira kunyizihiriza iminsi mikuru y'ingando imara iminsi irindwi.
35
Mujye muyitangiza ikoraniro ryo kunsenga, mwe kugira imirimo mukora.
36
Muri iyo minsi uko ari irindwi mujye muntura amaturo atwikwa, ku munsi wa munani muyisozeshe irindi koraniro ryo kunsenga, mwe kugira imirimo mukora.”
37
(Ngiyo iminsi mikuru yo kwizihiriza Uhoraho no gukoresha amakoraniro yo kumusenga. Ngayo n'amabwiriza yerekeye amaturo atwikwa, ari yo ibitambo bikongorwa n'umuriro n'ibindi bitambo, n'amaturo y'ibinyampeke n'asukwa bigenewe iyo minsi.
38
Iyo minsi mikuru ni iyiyongera ku minsi isanzwe y'isabato y'Uhoraho, n'ayo maturo ni ayiyongera ku maturo asanzwe n'ay'ubushake, n'ayo guhigura umuhigo.)
39
Uhoraho arakomeza ati: “Na none nimumara gusarura imbuto zera ku biti, mujye muza kunyizihiriza iminsi mikuru imara icyumweru. Mujye muyitangira ku itariki ya cumi n'eshanu y'ukwezi kwa karindwi, uwo munsi ubanza n'uwa munani usoza ibe iy'ikiruhuko.
40
Uwo munsi ubanza mujye muzana imbuto nziza zera ku biti, n'amashami y'imikindo n'ay'ibiti by'amashami atsitse, n'ay'ibiti bimera ku nkombe z'imigezi. Nuko mumare iminsi irindwi mwishimira imbere yanjye.
41
Buri mwaka mu kwezi kwa karindwi, mujye muza mumare icyumweru muri iyo minsi mikuru munyizihiza. Iryo ni itegeko ridakuka, muzarikurikize mwebwe n'abazabakomokaho.
42
Abisiraheli bose bajye bamara iyo minsi irindwi baba mu ngando.
43
Bityo bizajya byibutsa abazabakomokaho ko Abisiraheli babaye mu ngando igihe nabakuraga mu Misiri. Ndi Uhoraho Imana yanyu.”
44
Nuko Musa aha Abisiraheli ayo mabwiriza yerekeye iminsi mikuru bazajya bizihiriza Uhoraho.
← Chapter 22
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 24 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27