bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Malachi 1
Malachi 1
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 2 →
1
Ngiyi imiburo Uhoraho yagejeje ku Bisiraheli ayinyujije ku muhanuzi Malaki.
2
Uhoraho abwira Abisiraheli ati: “Narabakunze.” Na bo baramubaza bati: “Ni iki kigaragaza ko wadukunze?” Uhoraho arabasubiza ati: “None se Ezawu na Yakobo, ntibavaga inda imwe? Nyamara nikundiye Yakobo n'abamukomokaho,
3
naho Ezawu n'abamukomokaho mbigizayo. Imirenge yabo nayihinduye amatongo, bityo igihugu bahawe ho umunani nkegurira ingunzu zo mu kidaturwa.”
4
Nubwo Abedomu ari bo abakomoka kuri Ezawu bavuga bati: “Imijyi yacu yarashenywe ariko tuyigarukemo tuyisane”, nyamara Uhoraho Nyiringabo we aravuga ati: “Nibayubake nzayisenya. Bazitwa ‘Ishyanga ry'abagome, abantu Uhoraho ahora arakariye.’
5
Mwebwe Abisiraheli, muzabyibonera, maze muvuge muti: ‘Uhoraho arakomeye, afite ububasha no ku yandi mahanga.’ ”
6
Uhoraho Nyiringabo abwira abatambyi ati: “Umwana yubaha se, n'umugaragu akubaha shebuja. None se ko ndi so, kuki mutanyubaha? Kandi ko ndi shobuja, kuki mutanyumvira? Ahubwo muransuzugura! Nyamara murambaza muti: ‘Mbese tugusuzugura dute?’
7
Muransuzugura kuko muzana ku rutambiro rwanjye ibyokurya bihumanye. Nyamara murambaza muti: ‘Twakugize dute?’ Ni uko muvuga ko urutambiro rwanjye rusuzuguritse!
8
Igihe muje kuntura itungo rihumye cyangwa ricumbagira cyangwa rirwaye, mbese ibyo si ukunsuzugura? Mbese itungo nk'iryo mwahangara kuritura umutegetsi w'igihugu cyanyu? Mbese mugize mutyo yabakirana ubwuzu akabashimira?” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo abaza.
9
Mwa batambyi mwe, ngaho nimwinginge Imana, umva ko itubabarira! Mbese aho yabakirana ubwuzu kandi muyisuzugura mutyo?
10
Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Icyampa hakagira umuntu ufunga inzugi z'Ingoro yanjye, maze ntimwongere gucana umuriro wo gukongora ibitambo by'impfabusa ku rutambiro rwanjye! Erega simbishimira kandi amaturo muntura sinyashaka!
11
Ku isi yose hari abantu banyubaha. Ahantu hose hari abatwika imibavu bakayintura kandi bakantura n'amaturo atunganye. Erega mu mahanga yose hari abanyubaha!” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.
12
Na none ati: “Ariko mwebwe muransuzugura mukavuga muti: ‘Urutambiro rwa Nyagasani rurahumanye, n'ibyokurya biruvuyeho birasuzuguritse.’
13
Kandi mukinuba muti: ‘Mbega agahato!’ Nuko amatungo yakomeretse cyangwa acumbagira cyangwa arwaye, akaba ari yo muntura! Mbese bene ayo maturo yanyu nayakira?
14
Havumwe undiganya wese akampigura bene iryo tungo, akarintura kandi afite amatungo adafite inenge! Koko rero navumwe, ndi Nyagasani Umwami ukomeye, abantu bo mu mahanga yose barantinya.” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 2 →
All chapters:
1
2
3