bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Malachi 2
Malachi 2
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 1
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 3 →
1
None rero Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Mwa batambyi mwe, ndababuriye!
2
Nimutanyumvira ngo mumpeshe ikuzo mubyitayeho, ndabavuma, ibyiza abantu babaha bihinduke imivumo. Koko rero nabihinduye imivumo kuko nta cyo mwitaho.
3
Dore nzahana ababakomokaho, kandi namwe mbatere mu maso amayezi y'ibitambo by'iminsi mikuru yanyu, maze mbajugunyane n'ayo mayezi.
4
Ubwo ni bwo muzamenya ko nabagejejeho iyo miburo, kugira ngo Isezerano nagiranye n'abakomoka kuri Levi ridakuka.” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.
5
Arongera ati: “Abo Balevi nabasezeraniye ubugingo n'amahoro, kandi koko narabibahaye. Barantinyaga cyane bakanyubaha.
6
Bigishaga inyigisho z'ukuri, ntibigeze bigisha iz'ibinyoma. Twabanaga mu mahoro bantunganiye, bagatuma benshi bareka ubugome.
7
Koko rero abatambyi ni bo bagomba kwigisha abantu kumenya Imana, akaba ari bo abantu baza kugisha inama kuko ari bo ntumwa z'Uhoraho Nyiringabo.
8
Ariko mwebwe abatambyi ntimwasohoje uwo murimo, ahubwo inyigisho zanyu zatumye benshi bagwa mu byaha. Bityo mwica Isezerano nagiranye n'abakomoka kuri Levi.” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.
9
Na none ati: “Nanjye nabateje rubanda rwose barabasuzugura mukorwa n'isoni, kuko mutakoze ibyo nshaka kandi ntimwabaye intabera, ngo mufate abantu bose kimwe imbere y'Amategeko yanjye.”
10
Twese dukomoka kuri sogokuruza umwe, kandi twese twaremwe n'Imana imwe rukumbi. None se kuki duhemukirana, tukica amasezerano ba sogokuruza bagiranye n'Imana?
11
Abayahudi bahemukiye Imana, bakora ibizira biteye ishozi mu gihugu cyabo cyose no mu murwa wacyo wa Yeruzalemu. Koko Abayahudi bahumanyije Ingoro Uhoraho akunda, kandi bashatse abanyamahangakazi basenga ibigirwamana.
12
Umuntu wese ukora ibyo, Uhoraho azamuca mu bakomoka kuri Yakobo, he kugira umucira akari urutega ngo amurenganure, cyangwa ngo amutangire ituro ku Uhoraho Nyiringabo.
13
Hari ikindi kandi mukora: muza ku rutambiro rw'Uhoraho mugasuka amarira. Muraboroga kandi mukaganya kubera ko atacyita ku maturo yanyu ngo ayakirane ubwuzu.
14
Nyamara murabaza muti: “Ibyo biterwa n'iki?” Biterwa n'uko wowe mugabo wahemukiye umugore wawe mwashakanye ukiri umusore. Mwasezeraniye imbere y'Uhoraho ko ari mugenzi wawe, akaba n'umugore wawe w'isezerano.
15
Mbese Imana ntiyakugize umwe na we, mwembi muhuje umubiri n'ubugingo? Kuki se yabagize umwe? Si uko yabashakagaho urubyaro ruyubaha? Nuko rero ubwawe wirinde guhemukira umugore washatse ukiri umusore.
16
Koko rero Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli, aravuze ati: “Nanga ubutandukane bw'abashakanye kuko ari ubugome bukabije.” Nuko rero ubwanyu nimwirinde, hatagira umuntu uhemukira uwo bashakanye.
17
Murushya Uhoraho kubera amagambo yanyu. Nyamara murabaza muti: “Tumurushya dute?” Muramurushya iyo muvuga muti: “Umuntu wese ukora ibibi, Uhoraho amwita mwiza akamwishimira”, cyangwa iyo mumubaza muti: “None se Imana idaca urwa kibera iri he?”
← Chapter 1
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 3 →
All chapters:
1
2
3
Recommended Reading
Commentary
Malachi Commentaries
→
Devotional
Malachi Devotional Guide
→
Get This Bible
BIR Study Bible
→