bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Titus 2
Titus 2
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 1
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 3 →
1
Wowe ujye wemeza abantu imyifatire ihuye n'inyigisho ziboneye.
2
Abasaza ubabwire ngo be gutegekwa n'inda, ahubwo biyubahe, bashyire mu gaciro, bemere Kristo ku buryo bushyitse, bagire n'urukundo kandi be gucogora.
3
Abakecuru na bo ni uko, ubabwire bifate uko bikwiye abantu bubaha Imana. Ntibabe abanyamazimwe cyangwa abaja b'inzoga. Ahubwo bajye bigisha abandi ibyiza.
4
Bamenyereze abagore bakiri bato gukunda abagabo babo n'abana babo,
5
babigishe kuba abanyangesonziza no kutiyandarika, no gukorera ingo no kugira umutima, no kwemera kugengwa n'abagabo bashakanye kugira ngo hatagira utuka Ijambo ry'Imana.
6
Abasore na bo ubihanangirize utyo, kugira ngo mu byo bakora byose bajye bashyira mu gaciro. Nawe witange ho urugero rw'ibikorwa byiza. Mu kwigisha abantu ube indakemwa kandi wiyubahe.
8
Ibyo ubabwira bibe bishyitse kandi bitagayitse, kugira ngo abaturwanya bamware babure ikibi batuvugaho.
9
Abagaragu b'inkoreragahato bemere kugengwa na ba shebuja ku buryo bwose babashimisha, batabavuguruza
10
kandi nta cyo babība. Ahubwo babe indahemuka rwose, kugira ngo baheshe agaciro inyigisho z'Imana Umukiza wacu ku buryo bwose.
11
Erega ubuntu bw'Imana bwamaze kugaragara, ni bwo sōko y'agakiza ku bantu bose!
12
Ubwo buntu butwigisha kuzinukwa imico mibi yo kutubaha Imana no kurarikira iby'isi, kugira ngo muri ibi bihe bya none tumenye kwifata, tugire n'imibereho itunganye yo kubaha Imana.
13
Ni na ko dukwiye kumera tugitegereje umunsi muhire dufitiye ubwuzu, ubwo Yezu Kristo ari we Mana yacu ikomeye n'Umukiza azaza afite ikuzo.
14
Ni we witanze kugira ngo aducungure, atuvane mu bugome bwose kandi ngo atweze, atugire abantu be bwite bafite ishyaka ryo gukora ibyiza.
15
Ibyo ni byo ugomba kumenyesha abakumva, ubakomeze kandi ubacyahe, ukoresheje ubushobozi bwose wahawe. Ntihakagire n'umwe ugusuzugura.
← Chapter 1
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 3 →
All chapters:
1
2
3
Recommended Reading
Commentary
Titus Commentaries
→
Devotional
Titus Devotional Guide
→
Get This Bible
BIR Study Bible
→