bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Titus 3
Titus 3
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 2
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
1
Ujye wibutsa Abakristo bose kwemera kugengwa n'abatware n'abandi bafite ubushobozi, no kubumvira no guhora biteguye gukora ikintu cyose cyiza.
2
Ntibakagire uwo basebya, ahubwo birinde amahane biyoroshye iteka, babere bose abagwaneza.
3
Burya natwe twahoze turi abapfu n'indakoreka turi mu buyobe. Twari mu buja bw'irari ribi n'ubw'umudamararo ku buryo butari bumwe. Twari abagome n'abanyeshyari, twangwa natwe twangana.
4
Ariko igihe kigeze, Imana Umukiza wacu igaragaza ubuntu igirira abantu n'urukundo ibakunda,
5
ni ko kudukiza, itabitewe n'uko twakoze ibiyitunganiye, ahubwo ibitewe n'imbabazi zayo. Yadukirishije kutwuhagira, iduha kuvuka ubwa kabiri no guhindurwa bashya na Mwuka Muziranenge.
6
Mwuka uwo Imana yamudusakajeho itaziganya, ikoresheje Yezu Kristo Umukiza wacu.
7
Kwari ukugira ngo tuyitunganire kubera ubuntu yatugiriye, duhabwe n'umunani ari wo bugingo buhoraho twiringiye kuzahabwa.
8
Iryo jambo ni iry'ukuri. Ndashaka ko wita ukomeje kuri izo ngingo, kugira ngo abantu bose bafitiye Imana icyizere bashishikarire bihebuje gukora ibyiza. Ibyo nta ko bisa, ni na byo bifitiye abantu akamaro.
9
Naho impaka z'amanjwe n'ibyerekeye ibisekuruza, n'intonganya n'imburanya zishingiye ku Mategeko ujye ubigendera kure. Nta kamaro bifite, nta n'aho bigeza umuntu.
10
Umuntu uca ibice mu ba Kristo, numara kumuburira ubwa mbere n'ubwa kabiri umwigizeyo.
11
Urabizi umuntu nk'uwo aba yariyandaritse, ni umunyabyaha, ibibi akora ni byo bimushinja.
12
Nimara kugutumaho Aritema cyangwa Tikiko, uzagerageze kunsanga i Nikopoli kuko ari ho niyemeje kumara amezi y'imbeho.
13
Gira umwete wo gutegura urugendo rwa Apolo n'urwa Zena umuhanga mu kuburanira abantu, kugira ngo batazagira icyo babura.
14
Abantu bacu nibimenyereze gushishikarira ibikorwa byiza kugira ngo babone uko bagoboka abandi, bityo be kuba imburamumaro.
15
Abo turi kumwe bose baragutashya. Tashya abadukunda dusangiye kwemera Kristo. Nyagasani nagumye kubagirira ubuntu mwese.
← Chapter 2
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
All chapters:
1
2
3