bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
1 Samuel 11
1 Samuel 11
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 10
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 12 →
1
Hanyuma Nahashi Umwamoni arazamuka, agerereza ahateganye n'i Yabeshi y'i Galeyadi. Ab'i Yabeshi bose baramubwira bati “Dusezerane isezerano, maze tuzagukorere.”
2
Nahashi Umwamoni arababwira ati “Niba mwemera ko mbanogora amaso y'iburyo tuzasezerana, mbihindure igitutsi ku Bisirayeli bose.”
3
Abakuru b'i Yabeshi baramubwira bati “Ube uturetse iminsi irindwi, kugira ngo dutume intabaza zigende igihugu cya Isirayeli no mu ngabano zacyo zose. Nuko niharamuka habuze uwo kudutabara tuzagusanga.”
4
Nuko intabaza zijya i Gibeya kwa Sawuli batekerereza abantu ayo magambo. Abantu bose batera hejuru n'ijwi rirenga, bararira.
5
Uwo mwanya Sawuli aza akurikiye inka azivana mu murima, arabaza ati “Abantu babaye bate ko barira?” Bamutekerereza iby'ab'i Yabeshi.
6
Sawuli yumvise ayo magambo umwuka w'Imana amuzaho cyane, uburakari buramuzabiranya cyane.
7
Yenda inka ebyiri arazitemagura aziha impuruza, azohereza mu gihugu cya Isirayeli cyose. Arazibwira ati “Utazatabarana na Sawuli na Samweli, uko ni ko inka ze zizagenzwa.”Maze bafatwa n'umushyitsi uvuye ku Uwiteka, bahagurukira icyarimwe nk'umuntu umwe.
8
Sawuli ababarira i Bezeki: Abisirayeli bari uduhumbi dutatu, Abayuda bari inzovu eshatu.
9
Nuko babwira za ntabaza bati “Muzabwire ab'i Yabeshi y'i Galeyadi muti ‘Ejo ku gasusuruko muzatabarwa.’ ” Nuko intabaza zirara zibibwira ab'i Yabeshi baranezerwa.
10
Ab'i Yabeshi ni ko kubwira Abamoni bati “Ejo tuzabasanga mutugire uko mushatse kose.”
11
Bukeye bwaho, Sawuli agabanya abantu mo imitwe itatu basesekara mu rugerero rw'Abamoni mu museke. Banesha Abamoni kugeza ku manywa y'ihangu maze abacitse ku icumu baratatana, haba ngo wabona na babiri bakiri hamwe.
12
Maze abantu babwira Samweli bati “Ni nde wavuze ngo ‘Harya Sawuli uwo ni we uzadutegeka?’ Zana abo bagabo tubice.”
13
Ariko Sawuli aravuga ati “Nta muntu uri bwicwe uyu munsi, kuko uyu munsi Uwiteka yarokoye Abisirayeli.”
14
Hanyuma Samweli abwira abantu ati “Nimuze tujye i Gilugali dukomerezeyo ubwami.”
15
Nuko abantu bose bajya i Gilugali bahimikira Sawuli imbere y'Uwiteka, bahatambira ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro imbere y'Uwiteka. Nuko Sawuli n'Abisirayeli bose barahanezererwa cyane.
← Chapter 10
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 12 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31