bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
1 Samuel 27
1 Samuel 27
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 26
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 28 →
1
Hanyuma Dawidi yibwira mu mutima we ati “Nta kibuza, hariho umunsi Sawuli azanyica. Nta nama iruta ko ncikira mu gihugu cy'Abafilisitiya, byatuma Sawuli arambirwa kongera kunshakira ku nkiko za Isirayeli zose. Uko ni ko nzamucika nkamukira.”
2
Dawidi aherako ahagurukana n'abantu be magana atandatu bari kumwe, barambuka bajya kwa Akishi mwene Mawoki, umwami w'i Gati.
3
Dawidi n'abantu be baturana na Akishi i Gati, umuntu wese n'abo mu rugo rwe. Dawidi na we n'abagore be bombi, Ahinowamu Umunyayezerēli na Abigayili w'i Karumeli, wari muka Nabali.
4
Bukeye babwira Sawuli ko Dawidi yahungiye i Gati, ntiyongera kumushaka ukundi.
5
Dawidi abwira Akishi ati “Niba nkugizeho ubuhake, nibampe igikingi mu mudugudu umwe wo mu yo mu misozi, abe ari ho ntura. Ni iki cyatuma umugaragu wawe nturana nawe ku rurembo?”
6
Nuko uwo munsi Akishi amugerera i Sikulagi. Ni cyo cyatumye i Sikulagi haba ah'abami b'Abayuda bwite na bugingo n'ubu.
7
Kandi iminsi Dawidi yamaze mu gihugu cy'Abafilisitiya, ni umwaka n'amezi ane.
8
Bukeye Dawidi n'ingabo ze barazamuka batera ab'i Geshuri n'Abagiruzi n'Abamaleki, kandi abo ni bo bari abaturage ba kera bo muri icyo gihugu giteganye n'i Shura n'igihugu cya Egiputa.
9
Nuko Dawidi arimbura icyo gihugu ntihagira umugabo cyangwa umugore urokoka, anyaga inka n'intama, n'indogobe n'ingamiya n'imyambaro, maze yatabaruka akajya kwa Akishi.
10
Akishi akajya amubaza ati “Uyu munsi wateye he?” Dawidi ati “Nateye ikusi h'i Buyuda, n'ikusi h'i Yerameli n'ah'Abakeni.”
11
Ariko Dawidi ntiyagira umugabo cyangwa umugore arokora ngo abajyane i Gati, kuko yibwiraga ko babarega bati “Dawidi yakoze atya n'atya. Iminsi yose yatuye mu gihugu cy'Abafilisitiya ni ko yabigenzaga.”
12
Nuko Akishi yiringira Dawidi akajya avuga ati “Yateye bene wabo Abisirayeli kumuzinukwa, bizatuma aba imbata yanjye iteka ryose.”
← Chapter 26
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 28 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31