bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
1 Samuel 5
1 Samuel 5
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 4
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 6 →
1
Abafilisitiya bari banyaze isanduku y'Imana, bayikura kuri Ebenezeri bayijyana kuri Ashidodi.
2
Isanduku y'Imana igezeyo, Abafilisitiya barayenda bayijyana mu nzu ya Dagoni, bayishyira iruhande rwa Dagoni.
3
Maze Abanyashidodi babyutse kare basanga Dagoni yaguye yubamye imbere y'isanduku y'Uwiteka, barayegura bayisubiza aho yari iri.
4
Bukeye bwaho babyuka kare basanga Dagoni yaguye yubamye imbere y'isanduku y'Uwiteka, kandi igihanga n'ibiganza bya Dagoni byaguye ukubiri n'umubyimba ku gitabo, hasigara umubyimba wayo gusa.
5
(Ni cyo gituma abatambyi ba Dagoni n'uwinjira mu nzu yayo wese, batarushya bahinguka ku gitabo cya Dagoni muri Ashidodi na bugingo n'ubu.)
6
Nuko rero ukuboko k'Uwiteka kwaremereraga Abanyashidodi n'abo mu butware bwaho, arabarimbura abateza ibibyimba.
7
Abanyashidodi babonye bibaye bityo baravugana bati “Isanduku y'Imana ya Isirayeli ntikagume muri twe, kuko ukuboko kwayo kwaturemereye hamwe n'imana yacu Dagoni.”
8
Ni ko gutuma ku batware b'Abafilisitiya bose, bateranira aho bari bari barabaza bati “Tugire dute isanduku y'Imana ya Isirayeli?”Barabasubiza bati “Isanduku y'Imana ya Isirayeli muyihererekanye igere i Gati.” Nuko bajyanayo isanduku y'Imana ya Isirayeli.
9
Bamaze kuyihererekanya, ukuboko k'Uwiteka kurwanya urwo rurembo kurutera umubabaro cyane. Abo mu rurembo, aboroheje n'abakomeye abateza ibibyimba bisesa ku mibiri yabo.
10
Maze isanduku y'Imana bayohereza kuri Ekuroni. Abanyekuroni bayirabutswe iza basakuriza icyarimwe bati “Bahererekanije isanduku y'Imana ya Isirayeli, none bayitugejejeho kutwicana n'abantu bacu.”
11
Baherako batuma ku batware b'Abafilisitiya, bateranira aho baravuga bati “Nimwohereze isanduku y'Imana ya Isirayeli isubire aho yari iri, ye kuzatwicana n'abantu bacu.” Kuko muri urwo rurembo rwose bari bihebeshejwe n'urupfu, kandi ukuboko k'Uwiteka kwabaremereye cyane.
12
Abatapfuye batobotse ibibyimba, umuborogo w'ururembo ugera mu ijuru.
← Chapter 4
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 6 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31