bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
2 Chronicles 12
2 Chronicles 12
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 11
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 13 →
1
Hanyuma Rehobowamu amaze gukomeza ubwami bwe, areka amategeko y'Uwiteka hamwe n'Abisirayeli bose.
2
Nuko mu mwaka wa gatatu ku ngoma ya Rehobowamu, Shishaki umwami wa Egiputa atera i Yerusalemu kuko bacumuye ku Uwiteka.
3
Yari afite amagare igihumbi na magana abiri, n'abagendera ku mafarashi inzovu esheshatu, n'abantu batabarika bavanye na we muri Egiputa, Abalubimu n'Abasukimu n'Abanyetiyopiya.
4
Atsinda imidugudu y'Abayuda igoswe n'inkike, arongera atera i Yerusalemu.
5
Nuko umuhanuzi Shemaya asanga Rehobowamu n'abatware b'Abayuda, bari bateraniye i Yerusalemu bahunze Shishaki arababwira ati “Uko ni ko Uwiteka avuga ‘Mwarantaye, ni cyo gitumye mbahana mu maboko ya Shishaki.’ ”
6
Maze abatware ba Isirayeli n'umwami bicisha bugufi baravuga bati “Uwiteka arakiranuka koko.”
7
Uwiteka abonye ko bicishije bugufi ijambo rye riza kuri Shemaya riti “Bicishije bugufi sinzabarimbura, ahubwo nzabakiza ariko si rwose, n'uburakari bwanjye ntibuzasandara kuri Yerusalemu buzanywe n'ukuboko kwa Shishaki.
8
Ariko rero bazaba abagaragu be, kugira ngo bamenye ubuhake bwanjye n'ubuhake bw'abami b'ibindi bihugu.”
9
Nuko Shishaki umwami wa Egiputa atera i Yerusalemu, anyaga ubutunzi bwo mu nzu y'Uwiteka n'ubwo mu nzu y'umwami, arabijyana byose. Ajyana n'ingabo z'izahabu Salomo yacurishije.
10
Umwami Rehobowamu aherako acurisha ingabo z'imiringa ngo zisubire mu byimbo byazo, azibitsa abatware b'abarinzi barindaga urugi rw'inzu y'umwami.
11
Kandi iyo umwami yinjiraga mu nzu y'Uwiteka, abarinzi bamushagaraga barazijyanaga, maze yasohoka bakazisubiza mu nzu y'abarinzi.
12
Nuko yicishije bugufi, uburakari bw'Uwiteka bumuvaho bituma atamurimbura rwose, kandi n'i Buyuda hari hakirimo ibyiza.
13
Nuko Umwami Rehobowamu yikomereza i Yerusalemu arahategeka, kandi yagiye ku ngoma amaze imyaka mirongo ine n'umwe avutse, amara imyaka cumi n'irindwi i Yerusalemu ari ku ngoma, umurwa Uwiteka yatoranije mu midugudu yo mu miryango ya Isirayeli yose ngo awushyiremo izina rye. Kandi nyina yitwaga Nāma w'Umwamonikazi.
14
Ariko yarakiranirwaga, kuko atagiraga umwete wo gushaka Uwiteka.
15
Nuko imirimo ya Rehobowamu iyabanje n'iyaherutse, mbese ntiyanditswe mu by'umuhanuzi Shemaya no mu bya Ido bamenya, mu buryo bw'ibitabo byandikwagamo amazina y'abavuka? Kandi ibihe byose hakajya habaho intambara hagati ya Rehobowamu na Yerobowamu.
16
Nuko Rehobowamu aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa mu mudugudu wa Dawidi maze umuhungu we Abiya yima ingoma ye.
← Chapter 11
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 13 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36