bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
2 Chronicles 36
2 Chronicles 36
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 35
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
1
Maze abantu bo mu gihugu bajyana Yowahazi mwene Yosiya, bamwimika ingoma ya se i Yerusalemu.
2
Yowahazi atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n'itatu avutse, amara amezi atatu i Yerusalemu ari ku ngoma.
3
Umwami wa Egiputa amukura ku ngoma i Yerusalemu, atangisha abo mu gihugu italanto z'ifeza ijana n'italanto imwe y'izahabu.
4
Maze Neko umwami wa Egiputa yimika mukuru we ngo abe umwami w'i Buyuda n'i Yerusalemu, ahindura izina rye amuhimba Yehoyakimu. Neko uwo aherako ajyana murumuna we Yowahazi muri Egiputa.
5
Yehoyakimu atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, amara imyaka cumi n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma, akora ibyangwa n'Uwiteka Imana ye.
6
Hanyuma Nebukadinezari umwami w'i Babuloni aramutera, amubohesha imihana amujyana i Babuloni.
7
Kandi Nebukadinezari ajyana ibintu byo mu nzu y'Uwiteka i Babuloni, abishyira mu rusengero rwe rw'i Babuloni.
8
Ariko indi mirimo ya Yehoyakimu n'ibizira yakoraga n'ibyamubonekagaho, byanditswe mu gitabo cy'abami b'Abisirayeli n'ab'Abayuda, maze umuhungu we Yehoyakini yima ingoma ye.
9
Yehoyakini atangira gutegeka yari amaze imyaka cumi n'umunani avutse, amara amezi atatu n'iminsi cumi i Yerusalemu ari ku ngoma, akora ibyangwa n'Uwiteka.
10
Umwaka utashye, Nebukadinezari aratuma ngo bamuzane i Babuloni hamwe n'ibintu byiza byo mu nzu y'Uwiteka, yimika mukuru we Sedekiya ngo abe umwami w'i Buyuda n'i Yerusalemu.
11
Sedekiya atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n'umwe avutse, ategekera i Yerusalemu amara imyaka cumi n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma.
12
Akora ibyangwa n'Uwiteka Imana ye, ntiyicishije bugufi imbere y'umuhanuzi Yeremiya, ubwo yamubwiraga ibiva mu kanwa k'Uwiteka.
13
Kandi agomera Umwami Nebukadinezari yari yamurahirije Imana, ahubwo agamika ijosi, yinangira umutima ngo adahindukirira Uwiteka Imana ya Isirayeli.
14
Kandi abatambyi bakuru bose n'abantu baracumuraga cyane, bagakurikiza ibizira byose bikorwa n'abanyamahanga, bakanduza inzu y'Uwiteka yari yereje i Yerusalemu.
15
Uwiteka Imana ya ba sekuruza ikabatumaho intumwa zayo, ikazinduka kare igatuma kuko yababariraga abantu bayo n'ubuturo bwayo.
16
Ariko bagashinyagurira intumwa z'Imana bagasuzugura amagambo yayo, bagaseka abahanuzi bayo kugeza ubwo Uwiteka yarakariye abantu be uburakari, ntibabona uko babukira.
17
Ni cyo cyatumye abateza umwami w'Abakaludaya, akicishiriza abasore babo inkota mu nzu y'ubuturo bwabo bwera, ntababarire umuhungu cyangwa umukobwa, umusaza cyangwa umusaza rukukuri, abo bose arabamugabiza.
18
Kandi ibintu byo mu nzu y'Imana byose, ibinini n'ibito n'iby'ubutunzi byo mu nzu y'Uwiteka, n'iby'ubutunzi by'umwami n'iby'abatware be, ibyo byose abijyana i Babuloni.
19
Maze batwika inzu y'Imana, basenya inkike z'i Yerusalemu, batwika inyumba zaho, barimbura ibintu byaho byiza byose.
20
Abacitse ku icumu Nebukadinezari abajyana i Babuloni, bahinduka imbata ze n'iz'abahungu be kugeza ku ngoma z'abami b'i Buperesi,
21
bisobanurwa ngo kugeza ubwo igihugu kizaba cyishimira amasabato yacyo, ngo ijambo Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Yeremiya ribe risohoye, kuko iminsi yose cyabereye umusaka cyajiririje isabato, kimara imyaka mirongo irindwi.
22
Hanyuma mu mwaka wa mbere w'ingoma ya Kuro umwami w'u Buperesi, Uwiteka atera umwete umutima wa Kuro umwami w'u Buperesi, ngo ijambo Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Yeremiya risohore, ategeka ko bamamaza itegeko mu gihugu cye cyose araryandika ati
23
“Kuro, Umwami w'u Buperesi aravuze ati ‘Uwiteka Imana nyir'ijuru yangabiye ubwami bwose bwo mu isi. Kandi yanyihanangirije kuyubakira inzu i Yerusalemu h'i Buyuda. None umuntu wo mu bantu bayo wese uri muri mwe, Uwiteka Imana ye ibane na we kandi azamuke.’ ”
← Chapter 35
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36