bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
2 Chronicles 25
2 Chronicles 25
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 24
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 26 →
1
Amasiya yari amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse ubwo yatangiraga gutegeka, amara imyaka makumyabiri n'icyenda i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Yehoyadani w'i Yerusalemu.
2
Akora ibishimwa n'Uwiteka abikorana umutima utunganye, ariko si rwose.
3
Bukeye amaze kuganza mu ngoma, ahōra abagaragu be bishe se, ari umwami.
4
Ariko ntiyica abana babo, ahubwo agenza nk'uko byanditswe mu mategeko yo mu gitabo cya Mose, uko Uwiteka yategetse ati “Ba se ntibakicwe babahora abana babo kandi abana ntibakicwe babahora ba se, ahubwo umuntu wese azicwe bamuhora icye cyaha.”
5
Kandi Amasiya ateranya Abayuda bose n'Ababenyamini, abatunganya uko amazu ya ba sekuruza yari ari, ngo bategekwe n'abatware batwara ibihumbi n'abatwara amagana, abari bamaze imyaka makumyabiri bavutse n'abayisagije, arababara abona ari abagabo batoranijwe uduhumbi dutatu babasha gutabara, bagatwara amacumu n'ingabo.
6
Kandi agurira abagabo bo mu Bisirayeli b'abanyambaraga b'intwari agahumbi, atanga italanto z'ifeza ijana.
7
Hanyuma haza umuntu w'Imana, aramusanga aramubwira ati “Mwami, ntukundire ingabo z'Abisirayeli ko mujyana kuko Uwiteka atari kumwe n'Abisirayeli, bisobanurwa ngo Abefurayimu bose.
8
Ariko niwanga ugatabarana na bo, nubwo warwana intambara ufite ubutwari bungana bute Imana izagutsinda imbere y'ababisha, kuko Imana ifite ububasha bwo gutabara n'ubutsinda.”
9
Amasiya asubiza uwo muntu w'Imana ati “Ariko se iby'italanto ijana nahaye ingabo z'Abisirayeli bibaye bite?”Umuntu w'Imana aramusubiza ati “Uwiteka abasha kuguha izizirutaho cyane.”
10
Nuko Amasiya arobanura izo ngabo zari zije aho ari zivuye i Bwefurayimu ngo zisubire iwabo. Ni cyo cyaziteye kurakarira Abayuda, zisubira iwabo zifite umujinya mwinshi.
11
Maze Amasiya yiyungamo atabarana n'abantu be, bajya mu kibaya cy'umunyu yica mu Baseyiri abantu inzovu.
12
Abayuda bafata mpiri abandi inzovu babajyana hejuru y'igitare, babajugunya babashungura munsi yacyo maze bose baravunagurika.
13
Ariko ingabo Amasiya yashubijeyo ngo zidatabarana na we, zitera imidugudu y'i Buyuda uhereye i Samariya ukageza i Betihoroni ziyicamo abantu ibihumbi bitatu, banyaga iminyago myinshi.
14
Nuko hanyuma Amasiya atabarutse kwica Abedomu, azana ibigirwamana by'Abaseyiri arabishinga ngo bibe imana ze, arabipfukamira abyosereza imibavu.
15
Ni cyo cyatumye uburakari bw'Uwiteka bukongerera Amasiya, amutumaho umuhanuzi aramubwira ati “Ni iki gituma ushaka imana zitakijije bene so amaboko yawe?”
16
Akivugana na we, umwami aramubaza ati “Hari ubwo twagushyize mu bajyanama b'umwami? Ceceka utavaho ukubitwa.”Nuko umuhanuzi araceceka aravuga ati “Nzi yuko Imana yagambiriye kukurimbura, kuko ugenje utyo ntiwumve inama yanjye.”
17
Bukeye Amasiya umwami w'Abayuda ajya inama atuma kuri Yehowasi, mwene Yehowahazi mwene Yehu umwami w'Abisirayeli ati “Vayo twibonanire.”
18
Yehowasi umwami w'Abisirayeli atuma kuri Amasiya umwami w'Abayuda ati “Igitovu cy'i Lebanoni cyatumye ku mwerezi w'i Lebanoni kiti ‘Umuhungu wanjye umushyingire umukobwa wawe.’ Bukeye inyamaswa y'i Lebanoni irahanyura ikandagira icyo gitovu.
19
Uvuga yuko wanesheje Abedomu, umutima wawe wishyira hejuru urirarira. Noneho wihamira iwawe. Ni iki gituma wishyira mu bitari ibyawe ngo bikugirire nabi, ukagwa wowe ubwawe hamwe n'Abayuda?”
20
Ariko Amasiya ntiyabyitaho, kuko byaturutse ku Mana ngo ibahāne mu babisha babo, kuko bashakaga imana z'i Bwedomu.
21
Nuko Yehowasi umwami w'Abisirayeli arazamuka atera Amasiya umwami w'Abayuda, bahanganira i Betishemeshi y'i Buyuda.
22
Abayuda banesherezwa imbere y'Abisirayeli barahunga, umuntu wese ahungira mu ihema rye.
23
Maze Yehowasi umwami w'Abisirayeli afata Amasiya umwami w'Abayuda, mwene Yowasi mwene Yehowahazi, amufatira i Betishemeshi amujyana i Yerusalemu, asenya inkike z'i Yerusalemu uhereye ku irembo rya Efurayimu ukageza ku irembo ryo ku nkokora, hose hari mikono magana ane.
24
Anyaga izahabu n'ifeza byose, n'ibintu byose basanze mu nzu y'Imana no kwa Obededomu no mu nzu y'umwami, anyaga n'abantu b'integano baba ingwate, asubira i Samariya.
25
Nuko Amasiya mwene Yowasi umwami w'Abayuda amara indi myaka cumi n'itanu, Yehowasi mwene Yehowahazi umwami w'Abisirayeli amaze gutanga.
26
Ariko indi mirimo ya Amasiya, iyabanje n'iyaherutse, mbese ntiyanditswe mu gitabo cy'abami b'Abayuda n'ab'Abisirayeli?
27
Kandi uhereye igihe Amasiya yarekaga gukurikira Uwiteka, bamugambaniraga ari i Yerusalemu ahungira i Lakishi, ariko bohereza abo kumukurikira i Lakishi bamutsindayo.
28
Maze bamuzana ku mafarashi, bamuhamba hamwe na ba sekuruza mu mudugudu wa Dawidi.
← Chapter 24
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 26 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36