bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Hebrews 1
Hebrews 1
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 2 →
1
Imana imaze kubwira abasokuruza bacu kenshi no ku buryo bwinshi, ikoresheje abahanuzi,
2
natwe muri iyi minsi turimo, ari na yo y’imperuka, yatubwirishije Umwana wayo, ari We yageneye kwegurirwa byose, akaba ari na We yabiremesheje byose iyo biva bikagera.
3
Mwana uwo, ni We buranga bw’ikuzo ry’Imana n’ishusho rya kamere yayo, ni na We kandi uhagaritse byose ku bubasha bw’ijambo rye. Amaze rero kuhagira abantu ibyaha byabo, yicaye iburyo bwa Nyirikuzo mu ijuru.
4
Asumba atyo abamalayika kuko n’izina yahawe ritambutse kure ayabo.
5
Koko rero, ni nde wo mu bamalayika Imana yigeze ibwira iti «Uri Umwana wanjye; ni Jye wakwibyariye uyu munsi»? Cyangwa se iti, «Nzamubera umubyeyi, na we ambere umwana»?
6
Kandi igihe yohereje imfura yayo ku isi, yaravuze iti «Abamalayika bose b’Imana bazamupfukamire.»
7
Abamalayika bo, ibavugaho iti «Abamalayika bayo yabagize nk’imiyaga, maze abagaragu bayo ibagira nk’imirabyo.»
8
Naho Umwana wayo iramubwira iti «Mana, intebe yawe y’ubwami ihoraho iteka; umuryango wawe, uwuyoborana ubutabera.
9
Ukunda ibiboneye ukazirana n’ubukozi bw’ibibi. Ni yo mpamvu Imana, Imana yawe, yishimiye kugusiga amavuta y’ubutore, ikurobanuye muri bagenzi bawe.»
10
Irongera iti «Nyagasani, ni wowe wahanze isi kuva mu ntangiriro, n’ijuru rikaba igikorwa cy’ibiganza byawe.
11
Ibyo byose bizayoyoka, ariko wowe uhoraho iteka. Isi n’ijuru bizashira ak’imyenda ishaje,
12
uzabizingazinga nk’igishura, maze bizasimburwe nk’uko umwenda ukura undi. Naho wowe uhora uri wa wundi, n’imibereho yawe ntigira iherezo».
13
Ni nde wo mu bamalayika bayo Imana yigeze ibwira iti «Icara iburyo bwanjye, kugeza ko abanzi bawe mbahinduramo akabaho ushyira mu nsi y’ibirenge byawe».
14
Abamalayika rero bagenewe iki? Si ibiremwa se bigaragira Imana kandi yohereza gufasha abazahabwa umurage w’uburokorwe?
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 2 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13