bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Hebrews 6
Hebrews 6
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 5
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 7 →
1
Nuko rero, tube turetse inyigisho z’ibanze zerekeye Kristu, maze tujye mu byisumbuye bikwiriye abakuze. Ntitugaruka ku mahame y’ishingiro ariyo y’aya: gutandukana n’ibikorwa bikurura urupfu, kwemera Imana,
2
inyigisho zerekeye za batisimu, kuramburirwaho ibiganza, izuka ry’abapfuye, n’urubanza rw’iteka.
3
Ndetse ni uko tugiye kubigenza, niba Imana ibitwemereye.
4
Abigeze gushyikirizwa urumuri, bagasogongera ku ngabire z’Imana, bagahabwa Roho Mutagatifu,
5
bakaryoherwa n’Ijambo ryiza ry’Imana, bakibonera ububasha bw’igihe kizaza, bazamera bate niba bararenze kuri ibyo bakagwa?
6
Ntibishoboka ko bivugurura bundi bushya bicuza, kandi ku bwabo bakomeza kubamba ku musaraba Umwana w’Imana bamusuzuguza ku mugaragaro.
7
Iyo ubutaka bunywa amazi abugwaho maze bukabyarira ababuhinga imbuto z’ingirakamaro, buba buhawe umugisha w’Imana.
8
Naho iyo bumezeho amahwa n’ibitovu, buba butaye agaciro, bukwiye kuvumwa, amaherezo bukagabizwa umuriro.
9
Mwebweho rero, nkoramutima, nubwo tumaze kuvuga dutyo, ntidushidikanya ko muri mu nzira nziza, ari yo y’uburokorwe.
10
Imana rwose ntirenganya, ntishobora kwibagirwa umwete wanyu n’urukundo mwagaragarije izina ryayo, mufasha abatagatifujwe nk’uko n’ubu mukibikomeje.
11
Cyakora, icyo twifuza ni uko buri wese yakomeza iryo shyaka rizamugeza ku ndunduro y’ibyo yizeye.
12
Bityo rero, umurego wanyu ntugacogore, ahubwo mukurikize urugero rw’abahawe umurage wabasezeranijwe, babikesheje ukwemera n’ukwiyumanganya.
13
Igihe Imana isezeranyije Abrahamu, kuko nta wundi wari uyisumbye ngo imurahirire, yarirahiriye ubwayo iti
14
«Rwose nzaguhundazaho imigisha, kandi nzaguha inkomoko nyamwinshi.»
15
Abrahamu akomeza kwihangana bigeza aho yuzurizwa amasezerano.
16
Ubusanzwe abantu barahirira imbere y’ubaruta, maze kugira ngo bakemure impaka bakishingikiriza iyo ndahiro.
17
Ni cyo cyatumye Imana ubwayo ikoresha indahiro ngo igaragarize abo yageneye isezerano ko umugambi wayo udakuka.
18
Iryo sezerano n’iyo ndahiro bidakuka kandi bitarangwamo ubuhendanyi bw’Imana, ni byo shingiro ridahungabana ry’amizero yacu, twe abemeye guhara byose ngo tugere ku mizero twasezeranijwe.
19
Ayo mizero ni nk’inkingi umutima wacu wegamiye, kandi akaba ari yo atugeza hirya y’umubambiko,
20
ha handi Yezu yatubanjirije kwinjira, ari Umuherezagitambo mukuru kandi w’iteka ryose, wo mu cyiciro cya Malekisedeki.
← Chapter 5
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 7 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13