bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Hebrews 8
Hebrews 8
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 7
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 9 →
1
Ingingo y’ingenzi y’ibyo tuvuga ni uko dufite Umuherezagitambo mukuru wa bene ako kageni, wicaye mu ijuru iburyo bwa Nyirikuzo,
2
akaba ashinzwe ingoro n’ihema nyaryo, ritubatswe n’abantu, ahubwo Imana yiyubakiye ubwayo.
3
Umuherezabitambo mukuru wese ashyirirwaho guhereza amaturo n’ibitambo, bikamubera ngombwa ko na we agira icyo atura.
4
Mu by’ukuri, iyaba Yezu yari ari ku isi, ntiyaba umuherezabitambo, kuko hatabuze abahereza amaturo bakurikije Amategeko.
5
Ibyo abo ngabo bakora ku isi ni ibishushanyo bica amarenga y’ibiriho mu ijuru, nk’uko Musa agiye kubaka Ihema yabwirijwe n’Imana ngo «Itegereze, uzakore byose ukurikije urugero rw’ibyo werekewe hejuru y’umusozi.»
6
Ariko ubu ngubu Umuherezagitambo wacu mukuru yeguriwe umurimo uruta cyane uwabo, kuko ari umuhuza w’Isezerano rishingiye ku byiza bihebuje, biruse ibyari byarasezeranywe mbere.
7
Iyaba Isezerano rya mbere ryarabaye indakemwa, ntiriba ryaragombye gusimburwa n’irya kabiri.
8
Kuko Imana yabatonganyije, igira iti «Ngaha iminsi igiye kuza, uwo ari Nyagasani ubivuga, maze nzagirane Isezerano rishya n’inzu ya Israheli, n’inzu ya Yuda;
9
atari nk’isezerano nagiranye n’abasekuruza babo umunsi mbafata ikiganza ngo mbakure mu gihugu cya Misiri. Kubera ko batakomeje isezerano ryanjye, nanjye narabitaruye, uwo ari Nyagasani ubivuga.
10
None ngiri Isezerano nzagirana n’inzu ya Israheli nyuma y’iyo minsi, uwo ari Nyagasani ubivuga: ’Nzashyira amategeko yanjye mu bwenge bwabo, maze nyandike mu mutima wabo; nzababera Imana, na bo bazambere umuryango.’
11
Maze hekuzagira uwongera kwigisha mugenzi we cyangwa ubwiriza umuvandimwe we, ati ’Umenye Nyagasani’, kuko bose bazaba banzi, kuva ku muto kugeza ku mukuru.
12
Kuko nzabababarira ubuhemu bwabo bwose, maze ibicumuro byabo sinongere kubyibuka.»
13
Kuvuga rero «isezerano rishya», ni uko irya mbere Imana iba irigize impitagihe; ikibaye kandi icya kera n’igisazira kiba kigiye gushiraho
← Chapter 7
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 9 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13