bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Hosea 11
Hosea 11
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 10
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 12 →
1
Igihe Israheli yari akiri muto, naramukunze, kandi nahamagaye umwana wanjye ngo ave mu Misiri.
2
Ariko uko nabahamagaraga, ni ko barushagaho kunyitarura; batura ibitambo za Behali, maze amashusho yazo bakayosereza imibavu.
3
Nyamara Efurayimu, ni jye wamufataga akaboko, nkamwigisha gutambuka, ariko ntibigeze bamenya ko ari jye wabitagaho.
4
Narabiyegerezaga mbigiranye urukundo, nkabizirikaho nk’uko abantu babigenza; mbiyegamiza ku musaya nk’umubyeyi uteruye umwana we, nca bugufi ndabagaburira.
5
Nuko rero, Israheli ntizasubira mu gihugu cya Misiri, ahubwo izategekwa n’umwami wa Ashuru, kuko yanze kungarukira!
6
Inkota izibasira imigi yayo, isenye inzugi zayo, ibarimbure bazize imigambi yabo mibi.
7
Umuryango wanjye wihambira ku bucibwe bwawo; barawuhamagarira kugarukira Umusumbabyose, nyamara ntihagire n’umwe wibakura!
8
Efurayimu, nabasha nte kugutererana, Israheli, nayigabiza nte? Nakugira se nka Adama, cyangwa nkakugenza uko nagenje Seboyimu? Mu mutima wanjye nisubiyeho, impuhwe zanjye zirangurumanamo.
9
Sinzakurikiza ubukana bw’uburakari bwanjye, kandi sinzarimbura ukundi Efurayimu; kuko ndi Imana simbe umuntu, nkaba Nyir’ubutagatifu rwagati muri mwe, sinzongera kugusanga mfite uburakari.
10
Bazaza bakurikiye Uhoraho uzaba yivuga nk’intare; natangira kwivuga abana bazahinda umushyitsi, baze baturuka mu burengerazuba.
11
Bazaturuka mu Misiri bameze nk’uruhuri, bave no mu gihugu cya Ashuru bameze nk’inuma; maze nzabatuze mu mazu yabo. Uwo ni Uhoraho ubivuze.
← Chapter 10
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 12 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14