bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Hosea 7
Hosea 7
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 6
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 8 →
1
Igihe nshatse gukiza Israheli, amafuti ya Efurayimu n’ubugome bwa Samariya ni bwo byigaragaje; ni koko ibyo bakora ni ibinyoma: umujura arinjira mu nzu, agatsiko k’abambuzi kagaca ibintu ku gasozi.
2
Ntibajya batekereza na rimwe ko nibuka ubugome bwabo! None ibikorwa byabo birabagose, kandi biri imbere yanjye.
3
Banezeza umwami n’ubwo bugome bwabo, uburyarya bwabo bugashimisha abatware.
4
Bose uko bangana ni abasambanyi; bameze nk’itanura rikomeza kugurumana, ndetse n’iyo umutetsi w’imigati atongeyemo inkwi, kuva igihe avanze umutsima kugeza ubwo ututumba.
5
Ku munsi mukuru w’umwami wacu, abatware basinda divayi nyinshi banyoye, bagategera ibiganza abasetsi bari kumwe.
6
Ni abagambanyi, bakamera nk’umuriro w’itanura, umutima wabo wuzuye uburyarya; ijoro ryose uburakari bwabo buracururuka; bwacya bakagurumana nk’itanura.
7
Bose baragurumana nk’itanura, bariho baratanyagura abacamanza babo, abami babo bose baraguye, kandi nta n’umwe muri bo ukintakira!
8
Dore Efurayimu yivanze n’indi miryango, imeze nk’umutsima utabirinduwe wahiye uruhande rumwe.
9
Abanyamahanga barayinyunyuza imitsi, ariko yo nta cyo ibiziho! Ndetse n’umutwe wayo wameze imvi, nyamara yo ntibimenya!
10
Ubwibone bwa Israheli burayishinja, nyamara ntibagarukira Uhoraho, Imana yabo, n’ubwo babona ibyo byose, nta bwo bamushakashaka!
11
Efurayimu ni nk’inuma y’injiji idatekereza, baratakira Misiri, bakirukankira no muri Ashuru;
12
aho bazajya hose, ni ko nzabatega umutego. Nzabahanantura nk’ibisiga byo mu kirere, mbahane bakimara kurema ikoraniro.
13
Nibagushe ishyano kuko bampunze, barimbuke kuko banyigometseho! Nanjye se naba uwo kubacungura, kandi bambwira ibinyoma?
14
Ntibantakambira babikuye ku mutima; baborogera ku buriri bwabo, bakirasaga umubiri, babitewe no kwishakira ingano na divayi nshyashya, naho jye bakangomera.
15
Nyamara jye narabayoboye, nkomeza amaboko yabo, ariko bo bakangira imigambi yo kungirira nabi.
16
Iyo bagarutse, si jye baba bagarukiye, ahubwo baba bameze nk’umuheto utanoze. Abatware babo bazarimburwa n’inkota, bazazira ubugome bw’ururimi rwabo, maze basekerwe mu gihugu cya Misiri.
← Chapter 6
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 8 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14