bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Hosea 13
Hosea 13
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 14 →
1
Igihe Efurayimu yabaga ivuze, yakwizaga iterabwoba hose; kuko yari ikomeye muri Israheli. Ariko kubera ko yayobotse Behali, yaracumuye ikurizaho gupfa.
2
Na n’ubu baracyakomeza gucumura: bikoreye ibishushanyo mu cyuma gishongeshejwe, feza yabo bayikoramo ibigirwamana bihimbiye, kandi ibyo byose ari ibikorwa by’umunyabukorikori! Nuko bakavuga bati «Nimubiture ibitambo», naho abantu bakunamira ibimasa!
3
Ni cyo gituma bazamera nk’igihu cya mu gitondo, cyangwa nk’ikime cyo mu rukerera kiyoyoka ako kanya, bakazamera nk’umurama utwawe n’umuyaga, cyangwa se umwotsi uhemema mu idirishya.
4
Nyamara jye, ndi Uhoraho Imana yawe, kuva nkuvanye mu gihugu cya Misiri. Nta yindi Mana wamenye itari jye, nta wundi Mukiza uriho uretse jye.
5
Jyewe nakumenye igihe wari ukiri mu butayu, mu gihugu cy’amapfa.
6
Narabaragiye barahaga, bamaze kurengwa bishyira ejuru, bakurizaho kunyibagirwa!
7
Ni yo mpamvu nabamereye nk’intare, mbategera ku nzira nk’urusamagwe.
8
Nabateye nk’ikirura bacuje ibyana byacyo, mbamenagura agatuza; nabaconshomeye nk’intare y’ingore, n’inyamaswa z’ishyamba zirabatanyagura.
9
Israheli, ngaha urarimbutse, kandi ni jyewe washoboraga kugutabara.
10
Umwami wawe se ari hehe ngo aze agukize? Abacamanza bawe bari mu migi yose, bo bagiye hehe? Nyamara ni bo wifuzaga, ubwo wavuze uti «Nimunshyirireho umwami n’abatware!»
11
Umwami rero, mu burakari bwanjye ndamuguhaye, none ndanamukunyaze, kubera umujinya ngufitiye.
12
Amakosa ya Efurayimu yashyizwe hamwe, icyaha cye cyashyizwe mu bubiko.
13
Yagwiririwe n’imibabaro nk’umugore uramutswe: ariko ni umwana w’ikigoryi; igihe cye cyo kuvuka cyageze, ariko we ntabishaka!
14
Nanjye se, murabona ndi uwabakura ikuzimu, nkabavana mu nzara z’Urupfu? Ni ko se Rupfu, ibyago watezaga biri hehe? Kuzimu se wowe, icyorezo cyawe kiri ahagana he? Nta kundi rero, amaso yanjye ntakigize impuhwe.
15
Naho Efurayimu yakororoka mu bavandimwe be, umuyaga uzaza uturutse mu burasirazuba, umuyaga w’Uhoraho uzazamuke mu butayu, maze isoko ye izazibe n’iriba rye rikame. Ni wo uzazana abasahura ububiko bwe, batware ibintu byose by’agaciro gakomeye.
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 14 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14