bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Proverbs 11
Proverbs 11
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 10
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 12 →
1
Uhoraho azirana n’iminzani ibeshya, ariko akunda ibipimo by’ukuri.
2
Ubwirasi buhamagara ikimwaro, ariko abiyoroshya bahorana ubuhanga.
3
Umurava w’abantu b’intabera ni wo ubayobora, ariko ubugome bw’abagambanyi ni bwo bubarimbura.
4
Umunsi w’urubanza nuza, ubukire nta cyo buzaba bukimaze, ariko ubutungane bwo bukiza ingoyi y’urupfu.
5
Ubutungane bw’umuntu w’indakemwa bumuringaniriza inzira, ariko umugiranabi yicwa n’ubugome bwe.
6
Ubutungane bw’abantu b’intabera burabakiza, naho abagambanyi bagafatwa n’irari ryabo.
7
Iyo umugiranabi apfuye, amizero ye aba ashize, n’ubukungu yishingikirizagaho, nta cyo buba bukimumariye.
8
Intungane irokorwa mu makuba, umugiranabi akayagwamo mu cyimbo cyayo.
9
Umunwa w’umugome urimbura mugenzi we, naho intungane zikarokorwa n’ubumenyi bwazo.
10
Iyo intungane zinezerewe, umugi wose urishima, iyo abagiranabi barimbutse, impundu ziravuga.
11
Umugisha w’abantu b’intabera wubaka umugi, naho umunwa w’abagiranabi ukawusenya.
12
Usuzugura mugenzi we, aba ari imburabwenge, ariko umuntu uzi ubwenge aricecekera.
13
Nyir’ugusebanya amena amabanga, utari inzimuzi ahishira byinshi.
14
Imbaga itagira umutware, irorama, naho umukiro uturuka ku bajyanama benshi.
15
Uwishingira abandi yikururira ibyago, ariko uwirinda kubemararira agira amahoro.
16
Umugore ugwa neza ahabwa ikuzo, abantu b’abanyamwete bakaronka ubukungu.
17
Umuntu w’umunyampuhwe yigirira neza ubwe, naho umunyamwaga ababaza umubiri we.
18
Umugiranabi aronka inyungu idafashe, naho ubiba ubutungane agahabwa igihembo gishyitse.
19
Ukomera ku butungane aba agana ubuzima, uwoma mu nyuma y’ikibi agasanga urupfu.
20
Imitima y’uburyarya itera ishozi Uhoraho, ab’umutima uboneye akabatonesha.
21
Nta kabuza umugiranabi azahanwa, ariko abakomoka ku ntungane bazakizwa.
22
Umugore w’uburanga ariko utagira ubwenge, ni nk’impeta ya zahabu ikwikiye ku kizuru cy’ingurube.
23
Intungane zihora zishaka icyiza gusa, naho abagiranabi bikururira uburakari.
24
Hariho abatanga batitangiriye itama, bakongererwa, hari n’abagundira ibintu bagakabya, bagatindahara.
25
Umutima ugira ubuntu uzatengamara, uwicira inyota abandi, na we azayikizwa.
26
Uwimana ingano, rubanda baramuvuma, ariko uzigurisha bamwifuriza umugisha.
27
Ushaka icyiza azatoneshwa, naho ugambiriye ikibi, kizamwokama.
28
Uwiringira ubukire bwe, azarimbuka, naho intungane zizasagamba nk’amababi atoshye.
29
Utera impagarara mu rugo rwe, bizamuviramo umuyaga, kandi umusazi azagaragira umunyamutima.
30
Imbuto y’intungane ni nk’igiti cy’ubuzima, naho abagiranabi bagakinduka.
31
Niba intungane ihabwa ibiyikwiye ikiri ku isi, hazacura iki ku bagome n’abanyabyaha?
← Chapter 10
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 12 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31