bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Proverbs 24
Proverbs 24
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 23
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 25 →
1
Ntukagirire abagome ishyari kandi ntukifuze kubana na bo,
2
kuko umutima wabo ugambiriye ubwicanyi, iminwa yabo ikavuga ibibi.
3
Inzu yubakwa n’ubuhanga, kandi igakomezwa n’ubwenge;
4
ubumenyi ni bwo butuma ibigega byuzura ibintu byiza byose kandi by’agaciro.
5
Umunyabuhanga aruta umunyembaraga, kandi n’ufite ubumenyi akaruta umunyabigango;
6
nuko rero nushoza urugamba, uzabanze urwitegure, kandi wizeye abajyanama benshi bazaguha gutsinda.
7
Ubumenyi burenze kure umupfayongo, ntakagire icyo arevura abaturage bakoranye.
8
Ugambiriye kugira nabi, bamwita umunyamayeri.
9
Igicucu nta kindi gitekereza atari icyaha, kandi umupfayongo atera abantu ishozi.
10
Nuba ikigwari amakuba yaje, ubutwari bwawe buzaba ari nta bwo.
11
Uzarokore abakatiwe urwo gupfa, utabare n’abahutazwa bajyanywe aho bazicirwa!
12
Ntuzavuge ngo «Ariko ntitwari tubizi!» Upima imitima se ntabyumva? Uwakubumbye arabizi, kandi azitura buri muntu akurikije imyifatire ye.
13
Mwana wanjye, jya urya ubuki kuko ari bwiza, kandi ikinyagu cyabwo kinurira akanwa kawe.
14
Ubimenye, n’ubuhanga ni ko bumereye umutima wawe. Nuburonka, uzabaho neza mu gihe kizaza, maze icyizere cyawe cyoye gupfa ubusa.
15
Wa mugome we, ntukareme igico ku rugo rw’intungane, kandi ntuzayisenyere inzu!
16
Koko rero, intungane n’iyo yagwa incuro ndwi, irongera ikabyuka, naho abagome borama mu makuba.
17
Umwanzi wawe nagwa, ntukabyinire ku rukoma, natsikira, umutima wawe ntukishime,
18
hato Uhoraho atavaho abibona akabigaya, maze akirengagiza uburakari yari yamugiriye.
19
Ntugahagarikwe umutima n’abagiranabi, cyangwa ngo ugirire ishyari abagome,
20
kuko umuntu mubi ataramba, n’itara ry’abagome rirazima.
21
Mwana wanjye, jya wubaha Uhoraho n’umwami, kandi ntugacudike n’abakunda guhindagura ibintu,
22
kuko ibyago bizabatungura, ndetse nta n’uzi amakuba azabatera.
23
Izi na zo ni inama z’abanyabuhanga: Si byiza guca urubanza ubera.
24
Ubwira umugome ngo «Uri intungane», imbaga iramuvuma, n’amahanga akamwanga urunuka;
25
ariko abamucyaha baranezerwa, kandi bakaronka umugisha n’umukiro.
26
Uguhaye igisubizo cy’ukuri, aba aguhobeye agusoma.
27
Banza ukiranuke n’imirimo y’igasozi, utunganye imirima yawe, hanyuma uzabone kubaka inzu yawe.
28
Ntugashinje mugenzi wawe nta mpamvu, wakwiyemeza se kubeshyeshya umunwa wawe?
29
Ntuzavuge ngo «Uko yangenje, ni ko nzamugenzereza! Buri wese nzamwitura ibyo yangiriye!»
30
Nanyuze hafi y’umurima w’umunebwe, warimo imizabibu y’uwo munyabwenge buke.
31
Nasanze wararariyemo ikigunda, wuzuyemo amahwa, n’uruzitiro rw’amabuye rwarasenyutse.
32
Jyewe naritegereje, ndatekereza, ndareba, maze nkuramo iyi nyigisho:
33
«Urasinzira gato, ugahwekera, ukipfumbata kugira ngo usinzire;
34
nyamara ubwo ubukene n’ubutindi biba birekereje, bikagutera nk’umujura w’ingufu.»
← Chapter 23
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 25 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31