bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Proverbs 31
Proverbs 31
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 30
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
1
Ngaya amagambo Lemuweli, umwami wa Masa, yatojwe na nyina:
2
Umva, mwana wanjye, mwana nibyariye! Nkubwire iki se, mwana namye nsaba Imana?
3
Ntuzategeze ubusore bwawe abagore, cyangwa ngo wishinge indaya zoreka n’abami.
4
Lemuweli we, dore ibitabereye abami: abami ntibakwiye kunywa divayi, n’ibikomangoma ngo birarikire inzoga zihiye,
5
kugira ngo batanywa bakibagirwa ibyategetswe, maze bakaburizamo imanza z’abakene bose.
6
Inzoga ihiye, mujye muyiha uri burimbuke, divayi na yo muyihe ufite intimba ku mutima;
7
bityo azanywa yibagirwe amagorwa ye, yoye kwibuka umuruho we!
8
Ujye uvuganira ikiragi, wite ku batagira kivurira,
9
wature, uce imanza mu butungane, maze usubize abakene n’abatishoboye uburenganzira bwabo.
10
Umugore w’umutima azabonwa na nde? Ko asumbije agaciro amasaro meza!
11
Umugabo we amwiringira abikuye ku mutima, maze agakunda agatunganirwa.
12
Uwo mugore aramunezereza, na rimwe ntajya amutenguha, iminsi yose y’ubuzima bwe.
13
Ashakashaka ubudodo n’ubuhivu bworoshye, maze intoki ze zigashishikarira kuboha.
14
Amera nk’amato y’abacuruzi, ibimutunga akabikura kure.
15
Abyuka kare butaracya, agateganya ifunguro ry’abo mu rugo, akabona gukwiza imirimo mu baja.
16
Yaba abonye umurima umushimishije akawugura, akawuteramo imizabitu ibyawe n’urwunguko rw’imirimo ye.
17
Arakenyera agakomeza, ahasigaye agakora atikoresheje.
18
N’ubwo abona ibintu bye bigenda neza, na nijoro itara rye riba ryaka akora.
19
Ikiganza cye agicyamurira ku rubohero, maze intoki ze zigasingira ikizingo cy’ubudodo.
20
Amaboko ye ayaramburira abakene, akagirira ubuntu ababuraniwe.
21
Ntajya yikanga imbeho y’itumba, kuko abo mu nzu ye bose bambaye ibisusurutse.
22
Ubwe yibohera ibiringiti, umwambaro we ni hariri inoze y’umuhemba.
23
Umugabo we yubahwa mu nama y’abakuru, iyo yicaranye n’abasheshe akanguhe b’ako karere.
24
Aboha imyenda akayigurisha, n’umucuruzi uhita akamuguraho imikandara.
25
Umwete n’umurava ni byo bimuranga, maze ibihe bizaza akabirebana agatwenge.
26
Agira ubwitonzi iyo ajya kuvuga, agatanga inama zuje urugwiro.
27
Akurikirira hafi iby’urugo rwe, maze ntakunde kwicara nta cyo akora.
28
Abahungu be burabahagurutsa bakamushima, umugabo we akamuvuga ibigwi.
29
Ati «Hari abakobwa benshi bagize ubutwari, ariko wowe wabarushije bose!»
30
Ikimero kirashukana n’uburanga bugashonga, ahubwo umugore utinya Uhoraho ni we ukwiye kuratwa.
31
Mujye mumwegurira ibyavuye mu kuboko kwe, kandi aratirwe mu ruhame ibyo yakoze!
← Chapter 30
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31