bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
John 20
John 20
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 19
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 21 →
1
Ku cyumweru ari wo munsi wa mbere, Mariya w'i Magadala aza ku mva bwenda gucya, abona ibuye ryavanywe ku mva.
2
Nuko ariruka asanga Simoni Petero na wa mwigishwa wundi Yezu yakundaga, arababwira ati: “Bavanye databuja mu mva kandi ntituzi aho bamushyize.”
3
Petero ahagurukana na wa mwigishwa wundi bajya ku mva.
4
Bombi bariruka ariko wa mwigishwa wundi asiga Petero, amutanga kugera ku mva.
5
Arunama abona imyenda irambitse aho, ariko ntiyinjiramo.
6
Simoni Petero na we aba arahageze yinjira mu mva, abona imyenda irambitse aho
7
n'igitambaro cyari gitwikiriye umutwe wa Yezu kitari hamwe n'indi myenda, ahubwo kiri ukwacyo kizinze.
8
Nuko wa mwigishwa wundi wageze ku mva bwa mbere na we arinjira, abonye ibyo yemera ko Yezu yazutse.
9
Bari batarasobanukirwa Ibyanditswe bivuga ko agomba kuzuka.
10
Nuko abo bigishwa bisubirira imuhira.
11
Mariya yari ahagaze hafi y'imva arira. Akirira arunama areba mu mva
12
maze abona abamarayika babiri bambaye imyambaro yera bicaye aho umurambo wa Yezu wari uri, umwe yicaye aho umutwe wari uri undi aho ibirenge byari biri.
13
Baramubaza bati: “Wa mugore we, urarizwa n'iki?” Arabasubiza ati: “Ni uko batwaye umurambo wa databuja, kandi sinzi aho bawushyize.”
14
Amaze kuvuga atyo ahindukiye ngo arebe inyuma, abona Yezu ahagaze aho ariko ntiyamenya ko ari we.
15
Yezu aramubaza ati: “Wa mugore we, urarizwa n'iki? Urashaka nde?” Mariya akeka ko ari ushinzwe ubusitani, ni ko kumubwira ati: “Nyabuneka, niba ari wowe watwaye umurambo, mbwira aho wawushyize maze nywujyane.”
16
Yezu aramubwira ati: “Mariya we.” Mariya arahindukira amubwira mu kinyarameya ati: “Rabuni!” (Bisobanurwa ngo “Mwigisha”).
17
Yezu aramubwira ati: “Wishaka kungumana kuko ntarazamuka ngo njye kwa Data! Ahubwo genda usange abavandimwe banjye, ubabwire ko ngiye kuzamuka nkajya kwa Data ari we So, nkajya ku Mana yanjye ari yo Mana yanyu.”
18
Mariya w'i Magadala aragenda abwira abigishwa ati: “Niboneye Nyagasani!” Nuko abatekerereza ibyo yamubwiye.
19
Nuko kuri uwo munsi bugorobye, ku cyumweru (ari wo munsi wa mbere), abigishwa ba Yezu bari bateraniye mu nzu, bakinze inzugi babitewe no gutinya Abayahudi. Yezu araza ahagarara hagati yabo arababwira ati: “Nimugire amahoro!”
20
Amaze kuvuga atyo abereka ibiganza bye no mu rubavu rwe. Abigishwa babonye Nyagasani barishima cyane.
21
Ababwira ubwa kabiri ati: “Nimugire amahoro! Uko Data yantumye ni ko nanjye mbatumye.”
22
Amaze kuvuga atyo abahumekeraho ati: “Nimwakire Mwuka Muziranenge!
23
Abo muzababarira ibyaha bose bazaba babibabariwe, kandi abo mutazabibabarira bazaba batabibabariwe.”
24
Ariko Tomasi witwaga Didimo umwe mu bigishwa cumi na babiri, ntiyari kumwe na bo igihe Yezu yazaga.
25
Nuko abandi bigishwa baramubwira bati: “Twabonye Nyagasani!” Tomasi arababwira ati: “Nintabona imyenge y'imisumari mu biganza bye ngo nshyiremo urutoki, kandi ngo nshyire n'ikiganza mu rubavu rwe sinzabyemera.”
26
Nuko iminsi umunani ishize na bwo abigishwa ba Yezu bari muri ya nzu, noneho na Tomasi ari kumwe na bo. Yezu aza inzugi zikinze, ahagarara hagati yabo aravuga ati: “Nimugire amahoro!”
27
Abwira Tomasi ati: “Shyira urutoki aha ngaha, witegereze ibiganza byanjye kandi ushyire n'ikiganza cyawe mu rubavu rwanjye. Nuko ureke gushidikanya ahubwo unyemere!”
28
Tomasi aramusubiza ati: “Mwami wanjye! Mana yanjye!”
29
Yezu aramubwira ati: “Unyemejwe n'uko umbonye. Hahirwa abanyemera kandi batambonye.”
30
Yezu ari kumwe n'abigishwa be yakoze n'ibindi bitangaza byinshi bimuranga, bitanditswe muri iki gitabo.
31
Ariko ibi byandikiwe kugira ngo mwemere yuko Yezu ari Kristo Umwana w'Imana, kandi ngo nimumwizera muherwe ubugingo muri we.
← Chapter 19
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 21 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21