bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
John 21
John 21
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 20
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
1
Nyuma y'ibyo Yezu yongera kubonekera abigishwa be ku nkombe z'ikiyaga cya Tiberiya. Dore uko byagenze:
2
abari bahari ni Simoni Petero na Tomasi witwaga Didimo, na Natanayeli ukomoka i Kana ho muri Galileya na bene Zebedeyi bombi, n'abandi bigishwa ba Yezu babiri.
3
Simoni Petero arababwira ati: “Ngiye kuroba.” Baramusubiza bati: “Reka tujyane!” Nuko baragenda bajya mu bwato, barara ijoro ariko ntibagira icyo bafata.
4
Mu gitondo cya kare Yezu yari ku nkombe, ariko abigishwa ntibamenya ko ari we.
5
Nuko arababaza ati: “Yemwe, hari icyo mwafashe?” Baramusubiza bati: “Habe na busa!”
6
Arababwira ati: “Nimuterere umutego iburyo bw'ubwato murayafata.” Nuko babigenza batyo, maze ntibabasha gukurura umutego kubera ubwinshi bw'amafi bari bafashe.
7
Wa mwigishwa Yezu yakundaga abwira Petero ati: “Ni Nyagasani!” Simoni Petero yumvise ko ari Nyagasani, ahita akenyera kuko yari yiyambuye, maze arasimbuka agwa mu mazi.
8
Abandi bigishwa baza mu bwato, bagera ku nkombe bakurura umutego wuzuye amafi. Ntibari kure y'inkombe bari nko muri metero ijana.
9
Bageze imusozi bahasanga amakara yaka, yokejweho ifi n'umugati.
10
Yezu arababwira ati: “Nimuzane ku mafi mumaze gufata.”
11
Simoni Petero asubira mu bwato, akurura wa mutego wuzuye amafi manini ijana na mirongo itanu n'atatu, kandi nubwo yari menshi atyo umutego ntiwacika.
12
Yezu arababwira ati: “Nimuze mufungure!” Nta n'umwe mu bigishwa be wubahutse kumubaza ati: “Uri nde?” Bari bamenye ko ari Nyagasani.
13
Yezu araza afata umugati arawubahereza, abahereza n'amafi.
14
Ubwo bwari ubwa gatatu Yezu abonekera abigishwa be amaze kuzuka.
15
Nuko bamaze gufungura Yezu abaza Simoni Petero ati: “Simoni mwene Yohani, urankunda kuruta aba? ” Aramusubiza ati: “Yego Nyagasani, uzi ko ngukunda.” Yezu ati: “Ragira abana b'intama banjye!”
16
Yongera kumubaza ubwa kabiri ati: “Simoni mwene Yohani, urankunda?” Aramusubiza ati: “Yego Nyagasani, uzi ko ngukunda.” Yezu ati: “Ragira intama zanjye uziteho!”
17
Yongera kumubaza ubwa gatatu ati: “Simoni mwene Yohani, urankunda?” Petero aterwa agahinda n'uko Yezu amubajije ubwa gatatu ati: “Urankunda?” Ni ko kumubwira ati: “Nyagasani, uzi byose, uzi ko ngukunda.” Yezu aramubwira ati: “Ragira intama zanjye!
18
Ndakubwira nkomeje ko igihe wari ukiri umusore, warikenyezaga ukajya aho wishakiye, ariko numara gusaza uzajya urambura amaboko undi muntu agukenyeze, kandi akujyane aho udashaka.”
19
Yavugiye atyo kugira ngo yerekane urwo Petero azapfa rugahesha Imana ikuzo. Amaze kuvuga atyo aramubwira ati: “Nkurikira!”
20
Petero akebutse abona wa mwigishwa Yezu yakundaga abakurikiye. Uwo ni umwe wari wegamye mu gituza cya Yezu cya gihe bari ku meza, akamubaza ati: “Nyagasani, ni nde uri bukugambanire?”
21
Petero amubonye abaza Yezu ati: “Naho se Nyagasani, uyu we bite?”
22
Yezu aramusubiza ati: “Niba nshaka ko abaho kugeza aho nzazira bigutwaye iki? Wowe nkurikira!”
23
Nuko iyo nkuru ikwira mu bavandimwe yuko uwo mwigishwa atazapfa. Ariko Yezu ntiyavugaga ko atazapfa, ahubwo yaravuze ati: “Niba nshaka ko abaho kugeza aho nzazira bigutwaye iki?”
24
Uwo mwigishwa ni we ubwe uhamya ibyo, ni na we wabyanditse kandi tuzi ko ibyo ahamya ari ukuri.
25
Hariho n'ibindi byinshi Yezu yakoze. Uwabyandika byose uko bingana, ngira ngo ibitabo byakwandikwa byasaguka isi.
← Chapter 20
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21