bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
John 7
John 7
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 6
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 8 →
1
Nyuma y'ibyo Yezu akomeza kugenda muri Galileya ntiyifuzaga kugenda muri Yudeya kuko Abayahudi bashakaga kumwica.
2
Iminsi mikuru y'ingando y'Abayahudi yari yegereje.
3
Nuko abavandimwe ba Yezu baramubwira bati “Haguruka, ujye muri Yudeya, kugira ngo abigishwa bawe baho na bo barebe ibyo ukora.
4
Erega ushaka kumenyekana ntakora rwihishwa! Ubwo ukora bene ibyo, ngaho iyereke abantu bose!”
5
N'ubundi n'abavandimwe be ntibamwemeraga.
6
Nuko Yezu arabasubiza ati “Igihe cyanjye ntikiragera, naho kuri mwe igihe cyose gihora kibatunganiye.
7
Ab'isi ntibashobora kubanga, ariko jye baranyanga kuko nemeza ko ibyo bakora ari bibi.
8
Mwebweho nimwigire mu minsi mikuru, ariko jye sinjyayo kuko igihe cyanjye kitaragera.”
9
Amaze kubabwira atyo yigumira muri Galileya.
10
Nyamara abavandimwe be bamaze kujya mu minsi mikuru, Yezu na we ajyayo ariko bitari ku mugaragaro, ahubwo agenda rwihishwa.
11
Abayahudi bamushakashakiraga mu minsi mikuru babaza bati: “Mbese wa muntu ari he?”
12
Rubanda bongoreranaga ibimwerekeye, bamwe bakavuga bati: “Ni umuntu mwiza”, abandi bati: “Oya, ahubwo arayobya rubanda.”
13
Nyamara nta wamuvugaga ku mugaragaro kuko batinyaga abakuru b'Abayahudi.
14
Iminsi mikuru igeze hagati, Yezu araza yinjira mu rugo rw'Ingoro y'Imana, atangira kwigisha.
15
Abayahudi baratangara maze baravuga bati: “Bishoboka bite ko uriya muntu yamenya ubwenge bungana butya kandi atarigeze yiga?”
16
Nuko Yezu arabasubiza ati: “Ibyo nigisha si ibyanjye bwite, ahubwo ni iby'Uwantumye.
17
Umuntu wese ukunda gukora ibyo Imana ishaka azamenya ko ibyo nigisha bituruka ku Mana, cyangwa ko ari ibyo nihangiye.
18
Uwivugira ibye bwite aba yishakira icyubahiro, ariko ushaka guhesha icyubahiro Uwamutumye aba ari umunyakuri utagira uburiganya.
19
Mbese Musa ntiyabahaye Amategeko? Nyamara nta n'umwe muri mwe uyakurikiza. Ni kuki mushaka kunyica?”
20
Rubanda ni ko kumusubiza bati: “Wahanzweho! Ni nde ushaka kukwica?”
21
Yezu arabasubiza ati: “Hari ikintu kimwe nakoze, maze mwese muratangara kuko hari ku isabato.
22
Musa yabahaye umuhango wo gukebwa – icyakora si we byakomotseho ahubwo ni kuri ba sogokuruza, no ku isabato mubikorera abahungu banyu.
23
Niba umuhungu akebwa ku isabato ntibibe byishe itegeko rya Musa, ni kuki jye mundakarira ngo nakijije umuntu indwara ku isabato?
24
Ntimugace imanza mushingiye ku bigaragara gusa, ahubwo mujye muca imanza zitabera.”
25
Bamwe mu baturage b'i Yeruzalemu barabaza bati: “Uriya si wa wundi bashaka kwica?
26
Nyamara dore aravugira mu ruhame bakinumira. Ubanza koko abayobozi bacu bamenye ko ari we Kristo!
27
Ariko se ko Kristo naza nta muntu n'umwe uzamenya iyo aturutse, nyamara uriya we tukaba tuhazi!”
28
Icyo gihe Yezu yigishirizaga mu rugo rw'Ingoro y'Imana, maze avuga aranguruye ijwi ati: “Mbese koko muranzi, muzi n'aho nturuka? Sinaje ku bwanjye ahubwo naje ntumwe n'iy'ukuri mwe mutazi.
29
Nyamara jyewe ndayizi kuko naturutse kuri yo kandi akaba ari yo yantumye.”
30
Nuko bashaka uko bamufata ariko ntihagira n'umwe umukoza n'urutoki, kuko igihe cye cyari kitaragera.
31
Benshi bo muri iyo mbaga baramwemera, maze baravuga bati: “Mbese Kristo naza azakora ibitangaza biruta ibyo uyu yakoze?”
32
Abafarizayi bumva ibyo rubanda bahwihwisa ku byerekeye Yezu. Nuko abakuru bo mu batambyi n'Abafarizayi batuma abarinzi b'Ingoro y'Imana kumufata.
33
Yezu aherako aravuga ati: “Ndacyari kumwe namwe igihe gito, hanyuma ngasanga Uwantumye.
34
Muzanshaka mwe kumbona, kuko aho nzaba ndi mutazabasha kugerayo.”
35
Nuko Abayahudi barabazanya bati: “Mbese agiye kujya he tutazamubona? Ese ni mu mahanga, aho abantu bacu batataniye ngo yigishe abanyamahanga?
36
Aravuze ngo tuzamushaka twe kumubona, kuko aho azaba ari tutazashobora kugerayo! Ibyo bivuga iki?”
37
Ku munsi uheruka iminsi mikuru y'Ingando ari na wo bizihizaga cyane, Yezu ahagaze mu rugo rw'Ingoro y'Imana avuga aranguruye ati: “Umuntu wese ufite inyota nansange maze anywe.
38
Nk'uko Ibyanditswe bivuga, umuntu unyizera imigezi y'amazi y'ubugingo izamuturukamo.”
39
Ibyo Yezu yabivuze yerekeza kuri Mwuka w'Imana abamwizeye bari bagiye kuzahabwa. Icyo gihe Mwuka yari ataroherezwa kuko Yezu yari atarahabwa ikuzo.
40
Nuko bamwe muri icyo kivunge cy'abantu bumvise ayo magambo baravuga bati: “Koko uyu ni wa Muhanuzi!”
41
Abandi baravuga bati: “Ni Kristo!” Ariko abandi barabaza bati: “Bishoboka bite ko Kristo yaturuka muri Galileya?
42
Mbese Ibyanditswe ntibivuga ko Kristo azakomoka mu rubyaro rwa Dawidi, no mu mujyi wa Betelehemu aho Dawidi yavukiye?”
43
Nuko abantu bicamo ibice kubera Yezu.
44
Bamwe bashaka kumufata nyamara ntihagira umukoza n'urutoki.
45
Ba barinzi b'Ingoro y'Imana bagarutse, abakuru bo mu batambyi n'Abafarizayi barababaza bati: “Kuki mutamuzanye?”
46
Abarinzi barabasubiza bati: “Nta wigeze avuga nk'uwo muntu!”
47
Nuko Abafarizayi barababaza bati: “Mbese namwe yabahenze ubwenge?
48
Mbese mwabonye mu batware cyangwa mu Bafarizayi hari n'umwe wigeze amwemera?
49
Rubanda batazi Amategeko ni bo bonyine bamwemeye, ni ibivume!”
50
Nyamara umwe mu Bafarizayi witwa Nikodemu, wa wundi wari warigeze gusanga Yezu arababaza ati:
51
“Mbese dukurikije Amategeko yacu twashobora gucira umuntu urubanza tutabanje kumva icyo avuga, ngo tumenye n'icyo yakoze?”
52
Baramusubiza bati: “Nawe se uri uwo muri Galileya! Reba mu Byanditswe urasanga ko nta muhanuzi ushobora guturuka muri Galileya.” [
53
Nuko barikubura buri muntu asubira iwe.
← Chapter 6
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 8 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21