bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Proverbs 19
Proverbs 19
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 18
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 20 →
1
Kuba umukene witwara nk'intungane ni byiza, ni byiza kuruta umuntu w'umupfapfa akaba n'indyarya.
2
Nta cyo bimaze kugira ubuhanga udafite umwete, nta cyo bimaze guhubuka ugateshuka inzira.
3
Ubupfapfa bw'umuntu bumushyira mu kaga, nyamara arahindukira agatuka Imana.
4
Ubukire buzana incuti nyinshi, nyamara incuti z'umukene ziramutererana.
5
Umushinjabinyoma azahanwa nta kabuza, umubeshyi na we ntazidegembya.
6
Abantu benshi bikundisha ku muntu ukomeye, buri muntu aba incuti y'ufite ibyo atanga.
7
Abavandimwe b'umukene ntibamwitaho, incuti na zo ziramwitaza, yifuza kuvugana na zo zikamwima amatwi.
8
Ushyira mu gaciro akiza ubugingo bwe, uharanira ubushishozi azagubwa neza.
9
Umushinjabinyoma azahanwa nta kabuza, umubeshyi na we azarimbuka.
10
Umupfapfa ntakwiye kwibera mu iraha, inkoreragahato na zo ntizigategeke ba shebuja.
11
Umuntu ushyira mu gaciro atsinda uburakari, aheshwa ikuzo no kwihanganira inabi yagiriwe.
12
Uburakari bw'umwami ni nk'umutontomo w'intare, nyamara ineza ye ni nk'ikime gitonze ku byatsi.
13
Umwana w'umupfapfa ashyira se mu kaga, umugore uhorana intonganya ni nk'igitonyanga kidatuza.
14
Urugo n'ubutunzi umuntu abiragwa n'ababyeyi, naho umugore w'umunyamutima amuhabwa n'Uhoraho.
15
Ubunebwe butera gusinzira ubuticura, umunyamwetemuke ahorana inzara.
16
Uwubahiriza amabwiriza akiza ubugingo bwe, nyamara utita ku migenzereze ye azarimbuka.
17
Uhaye umukene aba agurije Uhoraho, Uhoraho azabimwitura.
18
Hana umwana bigishoboka ko akosorwa, nyamara ntukamuhanire kumwica.
19
Urakara bikabije azabihanirwa, nushaka kumukosora azarushaho.
20
Jya ukurikiza inama ugirwa wemere no kwigishwa, bityo uzaba umunyabwenge.
21
Umuntu agambirira byinshi, nyamara icyo Uhoraho ashaka ni cyo gikorwa.
22
Icyo umuntu ashakwaho ni ubutungane, kuba umukene biruta kuba umubeshyi.
23
Kubaha Uhoraho bigeza ku bugingo, umwubaha azanezerwa ntazagira akaga.
24
Umunebwe ashora akaboko ku mbehe, nyamara akananirwa kwitamika.
25
Iyo uhannye umukobanyi, umupfapfa yigiraho gushishoza, iyo ucyashye umuhanga arushaho kujijuka.
26
Umwana ujujubya se, akamenesha nyina ni urukozasoni.
27
Mwana wanjye, ntukareke kumva impanuro, bityo uzahorana ubumenyi.
28
Umushinjabinyoma asuzuguza ubutabera, naho imvugo y'inkozi z'ibibi ishyigikira ikibi.
29
Abakobanyi bateganyirijwe ibihano, abapfapfa bateganyirizwa gukubitwa inkoni.
← Chapter 18
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 20 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31