bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Proverbs 5
Proverbs 5
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 4
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 6 →
1
Mwana wanjye hugukira ubwenge ngutoza, utege amatwi inama nkugira.
2
Bityo uzahorana ubushishozi, n'imvugo yawe ishingire ku bumenyi.
3
Imvugo y'umugore w'indaya iryohera nk'ubuki, amagambo ye akorohēra nk'amavuta.
4
Nyamara amaherezo isharira nk'umuravumba, igakomeretsa nk'inkota.
5
Imyifatire ye ijyana ku rupfu, imigenzereze ye ikajyana ikuzimu.
6
Imigenzereze ye ntigeza ku bugingo, ahubwo imuyobya atabizi.
7
None rero bana banjye nimutege amatwi, ntimukirengagize inama mbagira.
8
Bene uwo mugore ujye umugendera kure, ntukamugenderere bibaho,
9
kugira ngo icyubahiro cyawe kitajyanwa n'abandi, ukazarinda usaza uri inkoreragahato.
10
Ntukamugenderere hato rubanda rutazakurya imitsi, ibyo wagokeye bigatwarwa n'uwo utazi,
11
amaherezo uzacura umuborogo, kuko imbaraga zawe zimaze kuyoyoka.
12
Bityo uzicuza uvuga uti: “Sinakurikije inama nagirwaga, nta n'ubwo nemeye gucyahwa.
13
Ntabwo numviye abayobozi banjye, nta n'ubwo nateze amatwi abanyigishaga.
14
None dore ngeze aho mba igicibwa mu ikoraniro.”
15
Umugore wawe ni nk'isōko y'amazi meza, kumukunda ni nko kunywa ku iriba wifukuriye.
16
Ntukareke amazi yayo ameneka hanze, ntukayareke ngo asandare mu mayira.
17
Ni amazi yawe wihariye, ntukayasangire n'abanyamahanga.
18
Iriba ryawe nirihabwe umugisha kandi wishimire umugore mwashakanye.
19
Ameze nk'imparakazi cyangwa isha, yuje urukundo kandi ateye amabengeza. Amabere ye azahore akunezeza, urukundo rwe rukunyure.
20
Mwana wanjye, kuki wararikira umugore w'undi? Ni kuki wakorakora amabere y'umugore utari uwawe?
21
Koko rero, imyifatire ya buri wese yigaragaza imbere y'Uhoraho, agasuzuma imigenzereze ye yose.
22
Ibyaha by'umugome bimugusha mu mutego, bikamujisha nk'ufatiwe mu mutego.
23
Azapfa azize ko yanze kwigishwa, azire umurengwe w'ubupfapfa bwe.
← Chapter 4
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 6 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31