bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Proverbs 26
Proverbs 26
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 25
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 27 →
1
Nk'uko nta rubura rukwiye kugwa mu mpeshyi, nk'uko nta mvura ikwiye kugwa mu isarura, ni ko umupfapfa adakwiye icyubahiro.
2
Uko igishwi kijarajara n'intashya ikaguruka, ni ko umuvumo w'amaherere udafata.
3
Ifarasi ikubitwa ibibōko, icyuma kiyobora indogobe kigashyirwa mu kanwa kayo, naho umupfapfa akubitwa inkoni.
4
Ntugasubize umupfapfa ukurikije ibyo avuga, utazavaho umera nka we.
5
Ujye usubiza umupfapfa ibihuje n'ubupfapfa bwe, hato atazibwira ko ari umunyabwenge.
6
Gutuma umupfapfa ni nko kwica amaguru, ni nko kwikururira akaga.
7
Umugani uciwe n'umupfapfa ni imburamumaro, ni nk'akaguru k'ikirema kadashinga.
8
Guha icyubahiro umupfapfa, ni nko guhambira ibuye mu muhumetso.
9
Umugani uciwe n'umupfapfa ni imburamumaro, ni nk'ihwa rihanda umusinzi mu kiganza.
10
Ukoresha umupfapfa cyangwa uwo abonye wese, ni nk'umurashi ukomeretsa uwo abonye wese.
11
Uko imbwa isubira ku birutsi byayo, ni ko n'umupfapfa akomeza ubupfapfa bwe.
12
Umuntu wibwira ko ari umunyabwenge atari we, uwo arutwa n'umupfapfa.
13
Umunebwe arihanukira ati: “Mu nzira hari intare, intare y'inkazi iri mu mayira.”
14
Uko urugi rwihindukiza ku mapata, ni ko umunebwe yigaragura ku buriri.
15
Umunebwe ashora intoki mu byokurya, nyamara ntazizamuremo ngo yitamike.
16
Umunebwe yibwira ko ari umunyabwenge, yibwira ko aburusha abantu barindwi basubizanya ubushishozi.
17
Umugenzi wivanga mu ntonganya zitamureba, uwo ameze nk'umuntu ushaka gufata imbwa amatwi.
18
Umuntu urasa imyambi igurumana kandi yica, uwo aba ameze nk'umusazi,
19
aba ameze nk'umuntu ubeshya mugenzi we ati: “Nagukinishaga.”
20
Umuriro ubuze inkwi urazima, ahatari amazimwe na ho intonganya zirahashira.
21
Nk'uko umuriro ucwekēra bakenyegeza, ni ko n'ukunda intonganya ashoza impaka.
22
Amagambo y'inzimuzi aryohera nk'indyo nziza, acengera umuntu akagera ku mutima.
23
Imvugo nziza ihisha ibitekerezo bibi, ni nk'ifeza itanoze yometse ku rwabya.
24
Uwangana ahorana akarimi kareshya, nyamara mu mutima we huzuye uburyarya.
25
Ntukamwizezwe n'imvugo ye nziza, koko ibiri ku mutima ni amahano!
26
Naho yahisha uburyarya bwe, uwo ubugome bwe buzajya ahagaragara.
27
Ucukurira abandi urwobo azarugwamo, naho uruhirikiraho ibuye rizamubirindukana.
28
Umubeshyi yanga abo yahemukiye, naho imvugo iryarya ikurura urupfu.
← Chapter 25
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 27 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31