bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Zechariah 13
Zechariah 13
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 14 →
1
“Icyo gihe abakomoka kuri Dawidi n'abandi batuye i Yeruzalemu, bazafukurirwa isōko yo kubozaho ibyaha n'ubwandure.”
2
Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Muri icyo gihe nzatsemba ibigirwamana mu gihugu, ku buryo ntawe uzongera kubyibuka ukundi. Nzamenesha kandi mu gihugu abahanurabinyoma, ntsembe n'ishyaka bagirira ibigirwamana.
3
Nihagira uwongera kwiha guhanura, se na nyina ubwabo bazamubwira bati: ‘Ugomba gupfa kuko uvuga ibinyoma, ubeshya ngo watumwe n'Uhoraho.’ Se na nyina bazamutsinda aho agihanura.
4
Icyo gihe abahanuzi bose bazagira isoni zo kuvuga ibyo beretswe mu ibonekerwa. Bityo ntibazongera kwambara ibishura by'abahanuzi, kugira ngo babone uko babeshya rubanda.
5
Buri wese azavuga ati: ‘Jye sindi umuhanuzi ahubwo ndi umuhinzi, mfite isambu kuva mu buto bwanjye.’
6
Nihagira abamubaza bati: ‘Niba utari umuhanuzi izo ndasago zo mu gituza wazitewe n'iki?’ Azabasubiza ati: ‘Nakomerekeye ku ncuti zanjye.’ ”
7
Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Wa nkota we, rwanya umushumba ari we mugenzi wanjye! Ica umushumba intama zitatane, kandi n'izikiri nto nzazirwanya.”
8
Uhoraho yungamo ati: “Bibiri bya gatatu by'abatuye igihugu bazapfa bashirire ku icumu, kimwe cya gatatu cyonyine ni cyo kizarokoka.
9
Abo bagize kimwe cya gatatu nzabagerageza, mbatunganye nk'uko ifeza n'izahabu bitunganyirizwa mu muriro w'uruganda. Bazanyambaza nanjye mbahe icyo basaba. Nzababwira nti: ‘Muri ubwoko bwanjye.’ Na bo bazavuga bati: ‘Uhoraho ni we Mana yacu. ’ ”
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 14 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14