bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Zechariah 5
Zechariah 5
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 4
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 6 →
1
Nuko nongera kubonekerwa, ngiye kubona mbona umuzingo w'igitabo uguruka mu kirere.
2
Umumarayika arambaza ati: “Urabona iki?” Ndamusubiza nti: “Ndabona umuzingo w'igitabo uguruka, ufite uburebure bwa metero icyenda n'ubugari bwa metero enye n'igice.”
3
Nuko arambwira ati: “Uwo muzingo w'igitabo ukubiyemo ibyerekeye umuvumo ugiye gukwira igihugu cyose. Ku ruhande rwawo rumwe, handitse ko abajura bagiye kumeneshwa mu gihugu. Naho ku rundi ruhande, handitse ko abarahira ibinyoma na bo bagiye kumeneshwa.
4
Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: ‘Ni jye uteje uwo muvumo. Uzagera ku nzu y'umujura wese no ku nzu y'umuntu wese urahira izina ryanjye ibinyoma maze uzokame, uzisenye zishireho uhereye kuri mwikorezi yazo n'amabuye azubatse.’ ”
5
Umumarayika twavuganaga aransanga arambwira ati: “Dore kiriya kintu gitungutse hariya!”
6
Ndamubaza nti: “Kiriya ni iki?” Aransubiza ati: “Ni igiseke kirimo ibicumuro by'abatuye igihugu cyose.”
7
Icyo giseke cyari gifite umutemeri w'icyuma kiremereye upfundutse, mbona umugore wicaye muri icyo giseke.
8
Umumarayika arambwira ati: “Uriya mugore ashushanya ubugome bwose.” Nuko amusunikira mu giseke akubitaho wa mutemeri w'icyuma.
9
Nongeye kureba mbona abagore babiri baratungutse. Bagurukaga mu muyaga bafite amababa nk'ay'igishondabagabo. Nuko bafata cya giseke bagitumbagirana mu kirere.
10
Mbaza umumarayika twavuganaga nti: “Mbese kiriya giseke bakijyanye he?”
11
Aransubiza ati: “Bakijyanye muri Babiloniya, ni ho bazubakira wa mugore ingoro. Nimara kuzura bazubakamo uruhimbi bamuhagarikeho, ahagume iteka.”
← Chapter 4
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 6 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14