bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Zechariah 3
Zechariah 3
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 2
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 4 →
1
Nuko Uhoraho anyereka Umutambyi mukuru Yeshuwa, ahagaze imbere y'umumarayika w'Uhoraho. Satani na we yari ahagaze iburyo bwa Yeshuwa kugira ngo amushinje.
2
Uwo mumarayika w'Uhoraho abwira Satani ati: “Uhoraho nagukangare Satani we, koko Uhoraho witoranyirije Yeruzalemu nagukangare. Mbese Yeshuwa uyu si nk'agati karokotse inkongi y'umuriro?”
3
Yeshuwa kandi yari yambaye imyambaro yanduye, ahagaze imbere y'uwo mumarayika.
4
Nuko uwo mumarayika abwira abari aho ati: “Nimumwambure iyo myambaro yanduye.” Hanyuma abwira Yeshuwa ati: “Dore nguhanaguyeho ibicumuro byawe, nkwambitse imyambaro y'agaciro.
5
Ntegetse kandi ko bakwambika ingofero isukuye y'ubutambyi.” Nuko bamwambika ingofero isukuye n'imyambaro. Umumarayika w'Uhoraho yari aho.
6
Uwo mumarayika yihanangiriza Yeshuwa ati:
7
“Uhoraho Nyiringabo arakubwira ati: ‘Nukora ibintunganiye, nusohoza imirimo nagushinze, uzagenga Ingoro yanjye n'urugo rwayo, nzagushyira ku rwego rw'abari hano bankorera.
8
Umva Yeshuwa Mutambyi mukuru, nimwumve namwe batambyi bagenzi be, ni mwe bimenyetso biranga ibyiza bizaza. Dore ngiye kohereza umugaragu wanjye witwa Umushibuka.
9
Imbere ya Yeshuwa mpashyize ibuye rimwe rukumbi, ni ibuye rya mpandendwi. Jyewe ubwanjye nzaryandikaho inyandiko, abaturage b'iki gihugu nzabahanaguraho ibicumuro byabo, nzabikora mu munsi umwe rukumbi.
10
Kuri uwo munsi muzatumirana, muzadendeza munsi y'imizabibu n'imitini, mwishimire amahoro mufite.’ ” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.
← Chapter 2
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 4 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14