bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Jeremiah 38
Jeremiah 38
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 37
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 39 →
1
Shefatiya mwene Matani na Gedaliya mwene Pashuri na Yukali mwene Shelemiya, na Pashuri mwene Malikiya bumva amagambo Yeremiya yabwiye abantu bose ati
2
“Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Uzaguma muri uyu murwa azicishwa inkota n'inzara n'icyorezo, ariko uzawuvamo akayoboka Abakaludaya azabaho, kandi ubugingo bwe azabutabarura abeho.’ ”
3
Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Ni ukuri uyu murwa uzagabizwa ingabo z'umwami w'i Babuloni, na we azawuhindūra.”
4
Nuko ibikomangoma bibwira umwami biti “Turagusaba ngo uyu muntu yicwe, kuko aca intege z'ingabo zisigaye muri uyu murwa n'iz'abantu bose ubwo ababwira amagambo ameze atyo, kuko uyu muntu adashikira ubu bwoko amahoro, ahubwo ni amakuba.”
5
Maze Umwami Sedekiya aravuga ati “Dore ari mu maboko yanyu, kuko umwami atari we wabasha kugira icyo ababuza.”
6
Nuko bafata Yeremiya bamujugunya mu rwobo rwa Malikiya umwana w'umwami, rwari mu rugo rw'inzu y'imbohe, bamanuza Yeremiya imigozi. Muri urwo rwobo nta mazi yari arimo, keretse ibyondo gusa. Nuko Yeremiya asaya mu byondo.
7
Nuko Ebedimeleki w'Umunyetiyopiya wari inkone akora mu nzu y'umwami, yumvise ko bashyize Yeremiya mu rwobo (ubwo umwami yari yicaye mu irembo rya Benyamini),
8
Ebedimeleki aherako asohoka mu nzu y'umwami abwira umwami ati
9
“Mwami nyagasani, abo bantu bakoze nabi ku byo bakoreye umuhanuzi Yeremiya byose bakamujugunya mu rwobo, none agiye kwicirwamo n'inzara kuko ari nta mutsima usigaye mu murwa.”
10
Nuko umwami ategeka Ebedimeleki w'Umunyetiyopiya ati “Ukure hano abagabo mirongo itatu, maze mujyane muvane umuhanuzi Yeremiya mu rwobo atarapfa.”
11
Nuko Ebedimeleki ajyana n'abo bagabo bajya mu nzu y'umwami munsi y'inzu ibikwamo ibintu, bahakura ibishwambagara n'inyonga zishaje, abiha Yeremiya mu rwobo abimanuje imigozi.
12
Ebedimeleki w'Umunyetiyopiya abwira Yeremiya ati “Shyira ibyo bishwambagara n'izo nyonga zishaje mu maha, maze urenzeho imigozi.” Nuko Yeremiya abigenza atyo.
13
Baherako bakururisha Yeremiya imigozi baramuzamura bamukura mu rwobo, Yeremiya aguma mu rugo rw'inzu y'imbohe.
14
Nuko Umwami Sedekiya aratuma, ajyana umuhanuzi Yeremiya bihererana mu muryango wa gatatu w'inzu y'Uwiteka, umwami abwira Yeremiya ati “Hari icyo ngiye kukubaza ntugire icyo umpisha.”
15
Yeremiya abwira Sedekiya ati “Nabikubwira ntiwanyica? Kandi ninkugira inama ntuzanyumvira.”
16
Nuko Umwami Sedekiya arahira Yeremiya rwihishwa ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho waduhaye ubu bugingo, ntabwo nzakwica cyangwa ngo ngushyire mu maboko y'abo bantu bahiga ubugingo bwawe.”
17
Maze Yeremiya abwira Sedekiya ati “Uku ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nusanga ibikomangoma by'umwami w'i Babuloni ni bwo ubugingo bwawe buzabaho, kandi uyu murwa ntuzatwikwa, nawe uzabaho n'ab'inzu yawe.
18
Ariko nutemera gusanga ibikomangoma by'umwami w'i Babuloni, uyu murwa uzatangwa mu maboko y'Abakaludaya kandi bazawutwika, nawe ntuzabava mu maboko.’ ”
19
Maze Umwami Sedekiya abwira Yeremiya ati “Abayuda bagiye kuyoboka Abakaludaya, ntinya ko banshyira mu maboko yabo bakanshinyagurira.”
20
Ariko Yeremiya ati “Ntibazagutanga. Ndakwinginze, umvira ijwi ry'Uwiteka rivuga ibyo nkubwira, ni bwo uzamererwa neza kandi ubugingo bwawe buzarama.
21
Ariko niwanga kugenda, iri jambo ni ryo Uwiteka yamenyesheje ngo:
22
Dore abagore bose basigaye mu nzu y'umwami w'u Buyuda, bazashyirwa ibikomangoma by'umwami w'u Babuloni, maze abo bagore bazavuga bati ‘Incuti zawe zaragushutse uremera, none ubwo ibirenge byawe bimaze gusaya mu byondo, bisubiriye inyuma.’
23
“Kandi bazajyana abagore bawe bose n'abana bawe babashyire Abakaludaya, nawe ntuzabava mu maboko ahubwo uzajyanwa n'ukuboko k'umwami w'i Babuloni, kandi uyu murwa uzatwikwa ari wowe uzize.”
24
Maze Sedekiya abwira Yeremiya ati “He kugira umuntu umenya ayo magambo, nawe ntuzapfa.
25
Ariko ibikomangoma nibyumva yuko naganiriye nawe, maze bikagusanga bikakubwira biti ‘Tubwire ubu icyo wabwiye umwami ntukiduhishe natwe ntituzakwica, kandi utubwire icyo umwami yakubwiye’,
26
maze uzabibwire uti ‘Ninginze umwami ngo atansubiza kwa Yonatani nkahagwa.’ ”
27
Nuko ibikomangoma byose bisanga Yeremiya biramubaza, na we abibwira amagambo ahwanye n'ibyo umwami yamutegetse byose. Maze barorera kuvugana na we, kuko ari nta cyo bamenye.
28
Nuko Yeremiya aguma mu rugo rw'inzu y'imbohe, arinda ageza ku munsi Yerusalemu yahindūwe.
← Chapter 37
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 39 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
51
52