bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Jeremiah 8
Jeremiah 8
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 7
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 9 →
1
Uwiteka aravuga ati “Icyo gihe amagufwa y'abami b'i Buyuda n'amagufwa y'ibikomangoma byabo, n'amagufwa y'abatambyi n'ay'abahanuzi, n'ay'abaturage b'i Yerusalemu bazayavana mu bituro byabo,
2
kandi bazayanyanyagiza imbere y'izuba n'imbere y'ukwezi, n'imbere y'ingabo zose zo mu ijuru, ibyo bakundag, bakabikorera, bakabikurikira bakabishaka ngo babisenge. Ntazarundarundwa cyangwa ngo ahambwe, azaguma ku isi nk'amase.
3
Kandi abasigaye bo muri uwo muryango mubi bari aho nabatatanirije hose, gupfa kuzabarutira kuramba. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
4
“Maze kandi uzababwire uti ‘Uwiteka arabaza atya ati: Mbese abantu bagwa ubutazabyuka? Umuntu yayoba inzira ubutazayigarukamo?
5
None se ubu bwoko bw'i Yerusalemu kuki bwasubiye inyuma bukagenderanirako, bagundira uburiganya bakanga kugaruka?’
6
Nabateze amatwi numva batavuga ibikwiriye, nta n'umwe wihannye ibyaha bye ngo avuge ati ‘Mbese ariko nakoze iki?’ Umuntu wese aromboreza mu nzira ye nk'uko ifarashi ivuduka ijya mu ntambara.
7
Ni ukuri igishondabagabo kigurukira mu kirere kimenya ibihe byacyo, n'intungura n'intashya n'umusambi byitondera ibihe byabo byo kwimuka, ariko abantu banjye bo ntibazi amategeko y'Uwiteka.
8
Mwavuga mute muti ‘Turi abanyabwenge kandi amategeko y'Uwiteka ari hamwe natwe?’ Ariko dore ikaramu ibeshya y'abanditsi yayahinduye ibinyoma.
9
Abanyabwenge baramwaye barashobewe kandi barafashwe, dore banze ijambo ry'Uwiteka. Ubwenge bubarimo ni bwenge ki se?
10
Ni cyo gituma abagore babo ngiye kubaha abandi, n'imirima yabo nzayiha abazayizungura, kuko uhereye ku muto ukageza no ku mukuru bose bihaye gushaka indamu mbi, uhereye ku muhanuzi ukageza no ku mutambyi bose bakora iby'uburiganya.
11
Uruguma rw'abantu banjye barwomoye baruca hejuru baravuga bati ‘Ni amahoro, ni amahoro’, ariko rero nta mahoro ariho.
12
Mbese hari isoni bagize bamaze gukora ibizira? Oya, ntabwo bakozwe n'isoni, haba no guhonga mu maso. Ni cyo gituma bazagwa mu bagwa, igihe nzabahagurukira nzabagira imirara. Ni ko Uwiteka avuga.
13
“Nzabatsemba rwose, nta maseri azaboneka ku muzabibu cyangwa imbuto ku mutini, n'ibibabi bizaraba kandi ibyo nabahaye na byo bazabinyagwa.” Ni ko Uwiteka avuga.
14
Kuki tucyicaye aha? Nimuteranire hamwe tujye mu midugudu y'ibihome tuhacecekere, kuko Uwiteka Imana yacu ari yo iduhojeje, iduhaye kunywa amazi akarishye kuko twacumuye ku Uwiteka.
15
Twategereje amahoro ariko nta cyiza cyayo twabonye, twashatse igihe cy'umukiro none habaye impagarara.
16
Imifuho y'amafarashi ye irumvikana iturutse i Dani, igihugu cyose gitigiswa n'urusaku rwo kwivuga kw'amafarashi ye akomeye, kuko baje bakarya igihugu n'ibikirimo byose, n'umurwa n'abawutuyeho.
17
Dore ngiye kohereza inzoka n'impiri muri mwe zitagomborwa, zibarye. Ni ko Uwiteka avuga.
18
Ye baba we, icyampa ihumure ryo kumara umubabaro! Umutima wanjye urihebye.
19
Nimwumve ijwi ryo gutaka kw'abantu banjye riturutse mu gihugu cya kure riti “Mbese Uwiteka ntari i Siyoni? Umwami waho ntahari?”Kuki banyendereza bakandakarisha ibishushanyo byabo bibajwe, n'ibitagira umumaro by'inzaduka?
20
Isarura rirarangiye, icyi kirashize kandi tudakijijwe.
21
Mbabajwe n'umubabaro w'abantu banjye ndirabuye, kwiheba kuramfashe.
22
Mbese i Galeyadi nta muti womora uhaba? Kuki uruguma rw'ubwoko bwanjye rutakize?
23
Ye baba we, icyampa umutwe wanjye ukabamo iriba ry'amazi, n'amaso yanjye akaba isōko y'amarira kugira ngo ndire ku manywa na nijoro, ndirire abantu banjye bishwe!
← Chapter 7
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 9 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
51
52