bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Jeremiah 39
Jeremiah 39
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 38
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 40 →
1
Mu mwaka wa cyenda wa Sedekiya umwami w'u Buyuda, mu kwezi kwa cumi, Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yaje azanye n'ingabo ze zose, atera i Yerusalemu arahakuba.
2
Mu mwaka wa cumi n'umwe wa Sedekiya, mu kwezi kwa kane ku munsi wa cyenda wako, umurwa wacitsemo icyuho.
3
Bamaze kuwuhindūra, ibikomangoma byose by'umwami w'i Babuloni biwinjiramo, byicara mu irembo ryo hagati. Amazina yabyo ni Nerugali Shareseri na Samugarinebo, na Sarusekimu na Rabusarisi, na Nerugali Shareseri na Rabumagu n'ibindi bikomangoma byose by'umwami w'i Babuloni.
4
Nuko Sedekiya umwami w'u Buyuda n'ingabo zose babibonye baherako barahunga, bava mu murwa nijoro banyura mu nzira yo mu murima w'umwami, ku irembo ryo hagati y'inkike zombi. Umwami ubwe awuvamo ahunga, ajya aherekeye mu Araba.
5
Ariko ingabo z'Abakaludaya zirabakurikira zifatira Sedekiya mu bibaya by'i Yeriko, zimaze kumufata zimushyira Nebukadinezari umwami w'i Babuloni ari i Ribula mu gihugu cy'i Hamati, maze amucira urubanza.
6
Nuko umwami w'i Babuloni yicira abahungu ba Sedekiya mu maso ye i Ribula, maze umwami w'i Babuloni yica n'imfura zose z'i Buyuda.
7
Kandi anogora Sedekiya mo amaso, amubohesha iminyururu ngo amujyane i Babuloni.
8
Kandi Abakaludaya batwika ingoro y'umwami n'amazu ya rubanda, basenya n'inkike z'i Yerusalemu.
9
Maze Nebuzaradani umutware w'abarinzi ajyana abantu basigaye mu murwa ari imbohe, n'impunzi zamucikiyeho n'abarokotse mu bantu bari basigaye.
10
Ariko Nebuzaradani umutware w'abarinzi asiga mu gihugu cy'u Buyuda abantu b'abinazi batagira icyo bafite, abaha inzabibu hamwe n'imirima.
11
Nuko Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, ategeka Nebuzaradani umutware w'abarinzi ibya Yeremiya ati
12
“Umujyane, umumenye ntugire icyo umutwara, ahubwo icyo azakubwira abe ari cyo uzamukorera.”
13
Nuko Nebuzaradani umutware w'abarinzi na Nebushazibani na Rabusarisi, na Nerugali Shareseri na Rabumagu n'abatware bakomeye b'umwami w'i Babuloni bose,
14
batuma gukura Yeremiya mu rugo rw'inzu y'imbohe, bamushyira Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani ngo bamuheke bamusubize iwe. Nuko ageze mu bantu baho arahatura.
15
Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Yeremiya, ubwo yari abohewe mu rugo rw'inzu y'imbohe riti
16
“Genda ubwire Ebedimeleki Umunyetiyopiya uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Dore ngiye gusohoreza uyu murwa amagambo nawuvuzeho yo kuwutera ibyago atari ayo kuwukiza, kandi uzabireba uwo munsi bisohoye.
17
Ariko wowe ho kuri uwo munsi nzagukiza, ni ko Uwiteka avuga, kandi ntuzatangwa mu maboko y'abantu utinya.
18
Ni ukuri nzagukiza kandi ntuzicishwa inkota, ahubwo ubugingo bwawe uzabutabarura, kuko wanyiringiye.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.
← Chapter 38
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 40 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
51
52