bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Jeremiah 40
Jeremiah 40
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 39
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 41 →
1
Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka, Nebuzaradani umutware w'abarinzi amaze kumurekura ngo ave i Rama, ubwo yari amujyanye aboheshejwe iminyururu amuvanye mu zindi mbohe zose z'i Yerusalemu n'i Buyuda, zagiye ari iminyago i Babuloni.
2
Umutware w'abarinzi ajyana Yeremiya aramubwira ati “Uwiteka Imana yawe ni yo yategekeye aha hantu ibi byago,
3
kandi Uwiteka yarabisohoje agenza uko yabivuze, kuko mwacumuye ku Uwiteka kandi ntimwumvira ijwi rye, ni cyo gitumye ibyo bibageraho.
4
Noneho rero uyu munsi ndakubohora ngukureho iminyururu iri ku maboko yawe. Nushaka ko tujyana i Babuloni uze tugende, nzakugirira neza, ariko nudashaka ko tujyanayo urorere. Dore igihugu cyose kiri imbere yawe, aho ubona hakubonereye abe ari ho ujya.”
5
Nuko Nebuzaradani ataragenda agitindiganije aramubwira ati “Noneho rero subirayo usange Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani, uwo umwami w'i Babuloni yagize umutegeka w'imidugudu y'u Buyuda ubane na we no muri rubanda, cyangwa ujye aho ubona hagutunganiye hose.” Nuko umutware w'abarinzi amuha impamba n'impano, aramurekura aragenda.
6
Maze Yeremiya asanga Gedaliya mwene Ahikamu i Misipa, kandi abana na we muri rubanda rwari rusigaye mu gihugu.
7
Nuko abatware b'ingabo zari mu misozi, bo ubwabo n'abantu babo bumvise yuko umwami w'i Babuloni yagize Gedaliya mwene Ahikamu umutegeka mu gihugu, akamuha abagabo n'abagore n'abana n'abatindi bo mu gihugu, abatari bajyanywe ho imbohe i Babuloni,
8
baherako basanga Gedaliya i Misipa. Amazina yabo ni aya: Ishimayeli mwene Netaniya na Yohanani na Yonatani bene Kareya, na Sheraya mwene Tanihumeti na bene Efayi b'i Netofa, na Yezaniya umwana w'umuntu w'i Māka bo n'abantu babo.
9
Nuko Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani arabarahira bo n'abantu babo ati “Ntimutinye kuyoboka Abakaludaya, mube mu gihugu muyoboke umwami w'i Babuloni, kandi muzaba amahoro.
10
Nanjye ubwanjye nzaba i Misipa mbahakirwe ku Bakaludaya bazaza kudusūra: ariko mwebweho musarure imizabibu n'amatunda byo mu cyi n'amavuta ya elayo, mubyuzuze ibibindi byanyu kandi mube mu midugudu yanyu mwahindūye.”
11
Na bo Abayuda bose bahoze i Mowabu, no muri bene Amoni no mu Edomu n'abari mu bihugu byose, bumvise ko umwami w'i Babuloni yasize abarokotse i Buyuda, akabaha Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani ngo abatware,
12
nuko Abayuda bose baragaruka bavuye aho bari batatanirijwe hose, baza mu gihugu cy'u Buyuda kwa Gedaliya i Misipa, basarura imizabibu n'amatunda byo mu cyi byinshi cyane.
13
Maze kandi Yohanani mwene Kareya n'abatware b'ingabo zari mu misozi bose, basanga Gedaliya i Misipa baramubwira bati
14
“Mbese ntuzi yuko Bālisi umwami wa bene Amoni yohereje Ishimayeli mwene Netaniya ngo akwice?” Ariko Gedaliya mwene Ahikamu ntiyabyemera.
15
Maze Yohanani mwene Kareya abwirira Gedaliya i Misipa rwihishwa ati “Ndagusaba undeke njye kwica Ishimayeli mwene Netaniya, kandi nta wuzabimenya. Kuki yarinda kukwica byatuma Abayuda bose bagukoraniyeho batatana, n'abasigaye b'i Buyuda bashira?”
16
Ariko Gedaliya mwene Ahikamu abwira Yohanani mwene Kareya ati “Uramenye ntuzakore ibyo kuko umubeshyeye.”
← Chapter 39
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 41 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
51
52