bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Leviticus 17
Leviticus 17
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 16
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 18 →
1
Uhoraho abwira Musa, ati
2
«Itegeko ry’Uhoraho rikurikira uzarimenyeshe Aroni, abahungu be, hamwe n’Abayisraheli bose.
3
Hari ubwo umuntu wo mu nzu ya Israheli ashobora kwica ikimasa cy’inkone, umwana w’intama, cyangwa ihene. Iyo abyiciye mu ngando cyangwa inyuma yayo,
4
ntabijyane ku muryango w’ihema ry’ibonaniro ngo abiture Uhoraho, ayo maraso aba yamennye aramuhama. Umuntu nk’uwo azacibwe mu muryango we.
5
Bityo Abayisraheli, aho guturira amatungo yabo ku gasozi, bazajya bayashyikiriza umuherezabitambo ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Ayo matungo azaniwe Uhoraho rero, bazajya bayamuturaho igitambo cy’ubuhoro.
6
Amaraso y’ibyo bitambo, umuherezabitambo, azayaminjagira ku rutambiro rw’Uhoraho ruri imbere y’ihema ry’ibonaniro. Ibinure na byo, umuherezabitambo azabitwika, bibe igitambo gifite impumuro yurura Uhoraho.
7
Ibyo bizarinda Abayisraheli kongera kubahiriza za ruhaya zirya zibuyera mu butayu, no kuzitura ibitambo bikojeje isoni. Kuva mu gisekuru kugera mu kindi, ibyo bizababera itegeko ridakuka.
8
Uzongere kandi ubabwire uti ’Umuntu wese wo mu nzu ya Israheli cyangwa umunyamahanga ubatuyemo, natura igitambo gitwikwa cyangwa igitambo kindi,
9
ntakijyane imbere y’ihema ry’ibonaniro kugira ngo akimurikire Uhoraho, uwo muntu nyine azacibwe mu muryango we.
10
Umuntu wese wo mu nzu ya Israheli cyangwa umunyamahanga ubatuyemo nibanywa amaraso, nzabarakarira maze mbace mu muryango wabo.
11
Impamvu y’ibyo ni uko ubuzima bw’ikiremwa buba mu maraso yacyo; kandi rero jyewe ayo maraso narayabahaye kugira ngo mukorere ku rutambiro umuhango wo kurokora ubuzima bwanyu.
12
Ni yo mpamvu nabwiye Abayisraheli ko nta n’umwe muri bo uzanywa amaraso, yaba umunyagihugu kavukire cyangwa umunyamahanga ubatuyemo.
13
Umuntu wese wo mu nzu ya Israheli cyangwa umunyamahanga ubatuyemo nahiga inyamaswa cyangwa inyoni iribwa maze akayica, amaraso yayo azayasuke hasi, ayarenzeho igitaka.
14
Impamvu ni uko, igihe cyose ikiremwa kiba kigihagaze, amaraso yacyo aba ari yo buzima bwacyo. Ni cyo gituma nabwiye Abayisraheli ko batazanywa amaraso y’ikiremwa icyo ari cyo cyose, kuko amaraso yacyo aba ari yo buzima bwacyo. Uzayanywa, azacibwe mu muryango we.
15
Umuntu wese, yaba umunyagihugu kavukire cyangwa umunyamahanga, narya itungo ryapfuye cyangwa ryatanyaguwe n’inyamaswa zo mu ishyamba, azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi kuko aba yanduye kugeza nimugoroba. Hanyuma, azaba asukuwe.
16
Utazamesa imyambaro ye, maze ngo yiyuhagire, icyaha cye kizamuhama.’»
← Chapter 16
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 18 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27