bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Leviticus 2
Leviticus 2
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 1
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 3 →
1
«Nihagira umuntu uzanira Uhoraho ikoro ry’ibihingwa, rizabe ari ifu azasukamo amavuta y’imizeti, kandi ayishyiremo ububani,
2
ayishyikirize abaherezabitambo ari bo bene Aroni. Kuri iyo fu ivanze n’amavuta, umuherezabitambo azayoreho incuro y’urushyi by’umuhango, abitwikire ku rutambiro. Iryo ni ituro ry’ibiribwa rikongotse burundu, kandi rifite impumuro yurura Uhoraho.
3
Ibisagutse kuri iryo turo, bizabe ibya Aroni n’abahungu be. Ni umugabane mutagatifu rwose, kuko ari ibyasagutse ku maturo y’ibiribwa byakongokeye Uhoraho burundu.
4
Nuzana ikoro ry’umutsima watetswe mu ifuru, rizabe rigizwe n’utugati tw’ifu tudasembuye kandi twafunyangiwe mu mavuta, cyangwa ribe rigizwe n’udutsima tudasembuye dusize amavuta.
5
Nuzana ituro ry’ikintu cyatetswe ku ipanu, kizave mu ifu ivanze n’amavuta, kandi nta musemburo urimo.
6
Mbere yo kubitura, uzabe wabanje kubigabanyamo ibice no kubisukaho amavuta. Iryo ni ikoro.
7
Nuzana ituro ryakaranzwe ku ipanu, rizave mu ifu yavuganywe n’amavuta.
8
Uzazana iryo turo ryateguriwe Uhoraho rityo, urishyikirize umuherezabitambo, maze na we arijyane ku rutambiro.
9
Umuherezabitambo azagabanya kuri iryo turo iby’umuhango, maze abitwikire ku rutambiro. Icyo ni igitambo cy’ibiribwa bikongotse burundu, kandi bifite impumuro yurura Uhoraho.
10
Ibisagutse kuri iryo turo, bizabe ibya Aroni n’abahungu be. Ni umugabane mutagatifu rwose: kuko ari ibyasagutse ku maturo y’ibiribwa byakongokeye Uhoraho burundu.
11
Ikoro ryose muzatura Uhoraho ntirizabe ari umutsima wavuganywe n’umusemburo. Koko rero, muramenye ntimuzagire umusemburo cyangwa ubuki mutwika mushaka ko biba ituro ry’ibiribwa bikongokeye Uhoraho.
12
Cyakora, muzajya mubituraho ituro ry’umuganura, ariko ntimuzabijyane ku rutambiro mwibwira ko bifite impumuro yurura Uhoraho.
13
Ituro ryose uzazana, uzariminjireho umunyu. Ntuzibagirwe na rimwe gushyira ku ituro ryawe, umunyu w’Isezerano ry’Imana yawe. Buri turo ryawe ryose, uzajye uritura ririmo umunyu.
14
Nuzanira Uhoraho ituro ry’umuganura, rizabe ari iry’amahundo yokeje. Cyangwa ifu y’igiheri cy’imbuto nshyashya, ni yo uzazana, ibe ituro ry’umuganura.
15
Iryo turo uzarisukemo amavuta, unarishyireho ububani. Iryo ni ikoro.
16
Hanyuma, kuri iyo fu y’igiheri no kuri ayo mavuta, umuherezabitambo azagabanyeho iby’umuhango, maze abitwikane na bwa bubani bwose. Iryo ni ituro, igitambo cy’ibiribwa gikongokeye Uhoraho burundu.
← Chapter 1
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 3 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27