bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Leviticus 24
Leviticus 24
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 23
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 25 →
1
Uhoraho abwira Musa, ati
2
«Tegeka Abayisraheli bakuzanire amavuta arongoroye y’imizeti agenewe ikinyarumuri, kuko amatara yacyo agomba guhora yakirana
3
imbere y’umubambiko w’Ubushyinguro bw’Isezerano buri mu ihema ry’ibonaniro. Aroni ni we uzategura ayo matara ku buryo ahora yakirana imbere y’Uhoraho. Kuva mu gisekuruza kugera mu kindi, iryo rizababere itegeko ridakuka.
4
Ayo matara, Aroni azayashyira ku kinyarumuri gikoze muri zahabu, maze ajye ahora yakirana imbere y’Uhoraho.
5
Uzafate agafu, uzatekemo utugati cumi na tubiri, buri kose gakozwe n’ifu yuzuye utwibo tubiri.
6
Uzaturambike ku meza ya zahabu, urunda dutandatu dutandatu imbere y’Uhoraho. Kuri buri kirundo cy’utugati,
7
uzanyanyagizaho umubavu uboneye. Ibyo bizakubera urwibutso mu kigwi cy’umugati n’ibiribwa bikongokeye Uhoraho.
8
Buri gihe uko isabato itashye, uzajye utereka utwo tugati imbere y’Uhoraho, uzirikana ko ugirira Abayisraheli bose. Iryo ni isezerano rizahoraho iteka.
9
Ibyo biribwa bizaba ibya Aroni n’abahungu be. Iyo migati rero, bazayirira ahantu hasukuye kuko kuri bo ari ikintu gitagatifu cyagabanijwe ku biribwa bigenewe Uhoraho. Uwo uzaba umugabane wabo ubuziraherezo.»
10
Hari umugore w’Umuyisraheli wari ufite umuhungu yabyaranye n’Umunyamisiri. Bukeye uwo muhungu arihandagaza, maze atonganira mu ngando rwagati n’umugabo w’Umuyisraheli kavukire.
11
Uwo muhungu yaratinyutse atuka Uhoraho, maze asuzuguza izina rye. Abayisraheli babibonye batyo, bamushyikiriza Musa. Nyina yitwaga Shelomita, umukobwa wa Diviri wo mu nzu ya Dani.
12
Abayisraheli rero babaye bakingiranye uwo muhungu, mu gihe bari bategereje icyo Uhoraho abategeka kumukorera.
13
Nuko Uhoraho abwira Musa, ati
14
«Uwo watukanye musohore mu ngando, maze abamwumvise bose bamuramburire ibiganza ku mutwe. Nyuma y’ibyo ikoraniro ryose rimwicishe amabuye.
15
Ubundi kandi, dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Nihagira umuntu utuka Imana ye, icyo cyaha cye kizamuhama.
16
Bityo rero, umuntu uzasuzuguza izina ry’Uhoraho, agomba kwicwa. Yaba umunyamahanga cyangwa umwene gihugu kavukire, ikoraniro ryose rizamwicishe amabuye. Agomba gupfa kuko aba yasuzuguje izina ry’Uhoraho.
17
Nihagira umuntu wica undi, na we agomba kwicwa.
18
Inyamaswa yo nihagira uyica, azajya yishyura inzima.
19
Nihagira umuntu ukomeretsa mugenzi we, na we bazamukomeretse:
20
imvune ihorerwe indi, n’ijisho rihorerwe irindi. Mbese ubumuga azaba yateye mugenzi we, na we ni bwo bazamutera.
21
Uwishe inyamaswa arayiriha, naho uwishe umuntu, na we agomba gupfa.
22
Mwebwe n’abanyamahanga muri kumwe, muzakurikiza amategeko amwe. Ndi Uhoraho, kandi ni jye Mana yanyu.»
23
Ibyo rero Musa amaze kubibwira Abayisraheli, uwari watutse izina ry’Uhoraho bamusohoye mu ngando, maze bamwicisha amabuye. Abayisraheli bubahiriza batyo ibyo Uhoraho yari yategetse Musa.
← Chapter 23
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 25 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27