bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Leviticus 21
Leviticus 21
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 20
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 22 →
1
Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ibyo uzamenyesha abaherezabitambo bene Aroni: Ntihazagire umuherezabitambo wegera intumbi y’umuntu wo mu muryango we, kuko byamuviramo kwandura.
2
Cyakora uwo mupfu naba ari mwene wabo wa bugufi basangiye umubiri umwe, azamwegere. Ni ukuvuga nyina, se, umuhungu we, umukobwa we, cyangwa umuvandimwe we.
3
Mushiki we na we, iyo apfuye akiri isugi, umuherezabitambo ashobora kumwegera akemera akiyanduza, kuko nta wundi mugabo wigeze kumutunga, kandi akaba akiri muri bene wabo ba bugufi.
4
Umuherezabitambo ni we mutware mu muryango we, azirinde rero kwiyanduza kuko byamutesha icyubahiro.
5
Abaherezabitambo ntibaziyogosheshe amasunzu, ntibaziyogoshe uruziga, cyangwa ngo bicishe indasago ku mubiri.
6
Abaherezabitambo bazegurirwa Imana, ni bo bazatura Uhoraho igitambo cy’ibiribwa. Bityo rero, bazahore ari intungane, maze boye gusuzuguza izina ry’Imana yabo.
7
Kuko beguriwe Imana, abaherezabitambo bazirinde kurongora umugore w’indaya, uw’icyomanzi cyangwa uwasenzwe n’undi mugabo.
8
Umuherezabitambo ni we utura Imana yawe igitambo cy’ibiribwa, ugomba kumenya rero ko ari intungane. Na we kandi azakubere intungane kuko jyewe Uhoraho ndi intungane, kandi ni jye ubatagatifuza.
9
Umukobwa w’umuherezabitambo niyitesha agaciro akigira icyomanzi, bazamutwike kuko ari se aba akojeje isoni.
10
Umuherezabitambo mukuru, ni we userukira abavandimwe be bose; ni we wasizwe amavuta kandi yemererwa kwambara imyambaro mitagatifu. Kubera izo mpamvu rero, ntazatendeze imisatsi ye cyangwa ngo atabure imyambaro ye.
11
Ntazagire intumbi n’imwe yegera, n’iyo yaba iya se cyangwa iya nyina, kuko byamuviramo kwandura.
12
Kuko yasizwe amavuta, ntazasohoke mu Ngoro y’Uhoraho kugira ngo atayisuzuguza. Ndi Uhoraho.
13
Umuherezabitambo mukuru agomba kurongora umukobwa ukiri isugi.
14
Azirinde gushaka umupfakazi cyangwa uwasenzwe n’undi mugabo cyangwa umugore wigize icyomanzi akitesha agaciro. Ahubwo azarongore umwari wo mu muryango we.
15
Ibyo bizarinda umuryango we kuvukamo abuzukuru bahumanye. Ndi Uhoraho, kandi ni jye ubatagatifuza.»
16
Uhoraho abwira Musa, ati
17
«Dore ibyo uzamenyesha Aroni: Umuntu wo mu nkomoko yawe, naba afite ubumuga ku mubiri, azirinde gutura Uhoraho igitambo cy’ibiribwa. Ibyo kandi bizababere itegeko ridakuka kuva mu gisekuruza kugera mu kindi.
18
Koko rero, umuntu w’impumyi, ucumbagira, ufite izuru ribwataraye cyangwa amaboko yaremaye,
19
uwavunitse akaguru cyangwa akaboko,
20
uhetse inyonjo, uwazonzwe, ufite ijisho ry’umuturi, urwaye ubuheri cyangwa amahumane, ufite inturugunyu zamenetse, mbese umuntu wese urangwaho inenge, ntashobora kwegera Uhoraho.
21
Nuko rero umuntu wo mu nkomoko y’umuherezabitambo Aroni, naba yaramugaye, ntazature Uhoraho igitambo cy’ibiribwa. Kuko nyine aba ari ikimuga, ntazigore atura Imana ye igitambo cy’ibiribwa.
22
Cyakora ibyo biribwa by’Imana ari yo maturo matagatifu, ashobora kubiryaho,
23
ariko azirinde kwegera umubambiko cyangwa urutambiro. Abikoze kandi yaramugaye, yaba asuzuguje ingoro yanjye n’ibiyirimo, kuko ari jye Uhoraho ubatagatifuza.»
24
Ibyo Musa yabimenyesheje Aroni n’abahungu be, hamwe n’Abayisraheli bose.
← Chapter 20
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 22 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27