bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Luke 21
Luke 21
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 20
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 22 →
1
Nuko Yezu yubura amaso, abona abakungu bashyiraga imfashanyo zabo mu bubiko bw’amaturo.
2
Abona n’umupfakazi w’umukene ashyiramo uduceri tubiri.
3
Nuko aravuga ati «Ndababwira ukuri: uriya mupfakazi w’umukene yarushije abandi gutura.
4
Kuko bariya bose bashyizemo amaturo avuye mu by’ikirenga, naho we yashyizemo ibyari bimutunze byose mu bukene bwe.»
5
Kubera ko bamwe barataga uko Ingoro y’Imana itatse amabuye meza n’ibintu by’agaciro bari batuye, Yezu arababwira ati
6
«Mu byo mureba byose hazaza igihe hatazagira ibuye risigara rigeretse ku rindi, byose bizasenywa.»
7
Baramubaza bati «Mwigisha, ibyo bizaba ryari, kandi ikimenyetso cy’uko bigiye kuba kizaba ikihe?»
8
Nuko Yezu arabasubiza ati «Muramenye ntihazagire ubayobya! Kuko hazaduka benshi bitwaje izina ryanjye, bavuga ngo ’Ni jyewe Kristu!’ kandi ngo ’Igihe kiregereje!’ Ntimuzabakurikire!
9
Nimwumva bavuga intambara n’imidugararo, ntimuzakuke umutima. Ibyo bigomba kuba, ariko ntibizaba ari byo herezo.»
10
Arongera arababwira ati «Igihugu kizahagurukira ikindi, ingoma ishyamirane n’indi.
11
Hazaba imitingito y’isi ikomeye, ahandi hatere ibyorezo n’inzara. Hazaba ibintu biteye ubwoba, n’ibimenyetso bikomeye biturutse ku ijuru.
12
Ariko mbere y’ibyo byose, bazabafata, babatoteze, babace mu masengero, babarohe mu buroko; bazabajyana imbere y’abami n’abatware, babaziza izina ryanjye.
13
Ibyo bizatuma mumbera abagabo.
14
Muzirinde guhagarika umutima mwibaza uko muziregura,
15
kuko ubwanjye nzabaha imvugo n’ubuhanga abanzi banyu batazashobora kurwanya cyangwa kuvuguruza.
16
Ndetse muzatangwa n’ababyeyi, n’abo muva inda imwe, na bene wanyu, n’incuti zanyu, bazicisha benshi muri mwe,
17
kandi muzangwa na bose muzira izina ryanjye.
18
Nyamara mumenye ko nta gasatsi na kamwe ko ku mutwe wanyu kazagira icyo kaba.
19
Mu bwiyumanganye bwanyu ni ho muzarokora ubuzima bwanyu!
20
Nuko rero nimubona Yeruzalemu ikikijwe n’ingabo, muzamenye ko isenywa ryayo ryegereje.
21
Icyo gihe, abazaba bari muri Yudeya bazahungire mu misozi, abazaba bari mu mugi imbere bazawuvemo, n’abazaba bari ku gasozi ntibazawugarukemo.
22
Kuko izaba ari iminsi y’igihano, maze ibyanditswe byose bizuzuzwe.
23
Hagowe abazaba batwite n’abazaba bonsa muri iyo minsi, kuko hazaba amakuba akomeye mu gihugu, n’uburakari bukaze kuri uyu muryango.
24
Bazicishwa ubugi bw’inkota, babajyane bunyago mu mahanga yose, kandi Yeruzalemu izaribatwa n’abanyamahanga, kugeza ubwo igihe cyagenewe abanyamahanga kizaba kirangiye.
25
Hazaba n’ibimenyetso mu zuba, mu kwezi, no mu nyenyeri, naho ku isi amahanga azakuka umutima kubera urusaku rw’inyanja n’imivumba yayo.
26
Abantu bazicwa n’ubwoba, bahagarike imitima bitewe n’amakuba azaba yadutse mu nsi, kuko ibikomeye byo mu ijuru bizahungabana.
27
Ni bwo rero bazabona Umwana w’umuntu aje mu bicu afite ububasha n’ikuzo ryinshi.
28
Ibyo byose nibitangira kuba, muzubure umutwe mukomere kuko uburokorwe bwanyu buzaba bwegereje.»
29
Nuko abacira umugani ati «Nimwitegereze umutini n’ibindi biti.
30
Iyo birabije, mumenya ko igihe cy’imbuto cyegereje.
31
Namwe rero nimubona ibyo bibaye, muzamenye ko Ingoma y’Imana yegereje.
32
Ndababwira ukuri: iki gisekuru ntikizashira ibyo byose bitabaye.
33
Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira.
34
Mwitonde rero, hato imitima yanyu itazatwarwa n’ubusambo, n’isindwe, n’uducogocogo tw’ubuzima, maze uwo munsi ukazabagwa gitumo.
35
Kuko uzatungura abatuye ku isi bose, nk’uko umutego ufata inyamaswa.
36
Mube maso kandi musenge igihe cyose, kugira ngo muzabone intege zo guhunga ibyo bintu byose bizaza, no kugira ngo muzashobore gutunguka mu maso y’Umwana w’umuntu.»
37
Ku manywa Yezu yigishirizaga mu Ngoro, ariko nijoro akajya kurara ku musozi w’Imizeti.
38
Nuko mu gitondo cya kare, abantu bose bakamusanga mu Ngoro, kugira ngo bamwumve.
← Chapter 20
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 22 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24