bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Luke 4
Luke 4
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 3
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 5 →
1
Yezu ava ku nkombe ya Yorudani yuzuye Roho Mutagatifu, maze ajyanwa na Roho Mutagatifu mu butayu.
2
Ahamara iminsi mirongo ine ashukwa na Sekibi; ntiyagira icyo arya muri iyo minsi, maze ishize arasonza.
3
Nuko Sekibi aramubwira ati «Niba uri Umwana w’Imana, tegeka iri buye rihinduke umugati.»
4
Yezu aramusubiza ati «Haranditswe ngo ’Umuntu ntatungwa n’umugati gusa.’ »
5
Sekibi amujyana ahantu hirengeye, mu kanya gato amwereka ibihugu byose byo ku isi,
6
aramubwira ati «Nzaguha gutegeka biriya bihugu byose, nguhe n’ubukire bwabyo, kuko nabihawe kandi nkabigabira uwo nshatse.
7
Wowe rero nundamya, biriya byose biraba ibyawe.»
8
Yezu aramusubiza ati «Haranditswe ngo ’Uzaramya Nyagasani Imana yawe, abe ari we uzasenga wenyine.’»
9
Noneho amujyana i Yeruzalemu, amuhagarika ku gasongero k’Ingoro, maze aramubwira ati «Niba uri Umwana w’Imana, ngaho simbuka!
10
Kuko handitswe ngo ’Izategeka abamalayika bayo bakurinde.’
11
Kandi ngo ’Bazagusama kugira ngo udatsitara ku ibuye.’»
12
Yezu aramusubiza ati «Byaravuzwe ngo ’Ntuzagerageze Nyagasani Imana yawe.’ »
13
Sekibi amaze kumushuka ku buryo bwose, amusiga aho, ariko amuteze ikindi gihe.
14
Nuko Yezu asubira mu Galileya yuzuye ububasha bwa Roho Mutagatifu, aba ikirangirire mu gihugu cyose.
15
Yigishirizaga mu masengero yabo, maze bose bakamushima.
16
Nuko Yezu ajya i Nazareti, aho yari yararerewe, maze nk’uko yabimenyereye, yinjira mu isengero ku munsi w’isabato; nuko arahaguruka ngo asome Ibyanditswe bitagatifu.
17
Bamuhereza igitabo cy’umuhanuzi Izayi, arakibumbura, abona ahanditse ngo
18
«Roho wa Nyagasani arantwikiriye, kuko yantoye akansiga amavuta, agira ngo ngeze Inkuru Nziza ku bakene, ntangarize imbohe ko zibohowe, n’impumyi ko zihumutse, n’abapfukiranwaga ko babohowe,
19
kandi namamaze umwaka w’impuhwe za Nyagasani.»
20
Yezu abumba igitabo, agisubiza umuhereza, maze aricara; mu isengero bose bari bamuhanze amaso.
21
Nuko atangira kubabwira ati «Ibiri mu isomo mumaze kumva, mumenye ko byujujwe uyu munsi.»
22
Bose baramushima, kandi batangazwa n’amagambo y’ineza yababwiraga. Ni ko kuvuga bati «Uyu si mwene Yozefu?»
23
Yezu arababwira ati «Nta gushidikanya mugiye kuncira wa mugani ngo ’Muganga, banza wivure ubwawe!’ Twumvise ibyo wakoreye i Kafarinawumu byose, ngaho bikorere na hano iwanyu.»
24
Yungamo ati «Ndababwira ukuri: nta muhanuzi ushimwa iwabo.
25
Ndababwiza ukuri rwose: hariho abapfakazi benshi muri Israheli mu gihe cya Eliya, ubwo imvura yamaraga imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa, inzara ikoreka igihugu cyose;
26
nyamara muri bo nta n’umwe Eliya yoherejweho, uretse umupfakazi w’i Sareputa ho mu gihugu cya Sidoni.
27
Hari kandi n’ababembe benshi muri Israheli mu gihe cy’umuhanuzi Elisha; nyamara muri bo nta n’umwe wakijijwe, uretse Nahamani w’Umusiriya.»
28
Abari mu isengero bumvise ayo magambo, bose barabisha,
29
nuko bahagurukira icyarimwe, bamusohora mu mugi wabo, bamujyana hejuru y’imanga y’umusozi umugi wabo wari wubatseho, bagira ngo bahamurohe.
30
Nyamara we abanyura hagati arigendera.
31
Nuko amanukira i Kafarinawumu umugi wo muri Galileya, ahigishiriza ku munsi w’isabato.
32
Batangariraga inyigisho ze, kuko yavugaga nk’umuntu ufite ububasha.
33
Ubwo nyine, mu isengero ryabo hakaba umuntu wahanzweho na roho mbi, nuko itera hejuru cyane iti
34
«Ayi we! Uradushakaho iki, Yezu w’i Nazareti? Waje kuturimbura! Nzi uwo uri we: uri Intungane y’Imana.»
35
Yezu ayibwira ayikangara, ati «Ceceka, kandi uve muri uwo muntu!» Nuko roho mbi imutura hasi imbere ya bose, imuvamo nta cyo imutwaye.
36
Bose ubwoba burabataha, baravugana bati «Mbega ijambo rikomeye! Dore arategekesha roho mbi ubushobozi n’ububasha zikamenengana!»
37
Nuko Yezu aba ikirangirire muri ako karere kose.
38
Yezu ava mu isengero, ajya mu rugo rwa Simoni. Ubwo rero nyirabukwe wa Simoni yari yahinduwe ahinda umuriro mwinshi, baramumwingingira ngo arebe uko amugira.
39
Amwunama hejuru, ategeka umuriro kumuvamo, maze koko urazima. Ako kanya arabyuka, arabazimanira.
40
Izuba rimaze kurenga, abari bafite abarwayi bafashwe n’indwara z’amoko yose, barabamuzanira; we abaramburiraho ibiganza, arabakiza.
41
Roho mbi na zo zavaga mu bantu benshi zisakabaka ziti «Uri Umwana w’Imana!» Nyamara akazicyaha, azibuza kuvuga, kuko zari zizi ko ari we Kristu.
42
Ngo bucye, arasohoka ajya ahantu hiherereye. Abantu baramushaka, baramwinginga ngo yoye kubasiga.
43
Ariko arababwira ati «No mu yindi migi ngomba kuhamamaza Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana, kuko ari cyo natumwe.»
44
Nuko ajya kwigisha mu masengero yo muri Yudeya.
← Chapter 3
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 5 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24