bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Luke 3
Luke 3
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 2
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 4 →
1
Nuko mu mwaka wa cumi n’itanu w’ingoma ya Tiberi Kayizari, igihe Ponsiyo Pilato yatwaraga Yudeya, Herodi na we atwara Galileya, murumuna we Filipo atwara igihugu cya Itureya n’icya Tirakoniti, na Lizaniya atwara Abileni,
2
Ana na Kayifa ari abaherezabitambo bakuru, ijambo ry’Imana ribwirwa Yohani mwene Zakariya ari mu butayu.
3
Aherako agenda akarere kose ka Yorudani, yigisha ko abantu bagomba kwisubiraho bakabatizwa kugira ngo bagirirwe imbabazi z’ibyaha byabo,
4
nk’uko byanditswe mu gitabo cy’ibyavuzwe na Izayi umuhanuzi ngo «Ni ijwi ry’uvugira mu butayu aranguruye ati ’Nimutegure inzira ya Nyagasani, muringanize aho azanyura!
5
Imanga yose yuzuzwe, umusozi wose n’akanunga bisizwe, ahantu hagoramye hagororwe, n’inzira z’urubuye zitungane.
6
Maze umuntu wese azabone umukiro uturutse ku Mana.’»
7
Yohani yabwiraga abantu bamusangaga bagira ngo ababatize, ati «Mwa nyoko z’impiri mwe, ni nde wababwirije guhunga uburakari bwegereje?
8
Noneho nimugaragaze imigenzereze ikwiranye n’ukwisubiraho nyako! Kandi ntimwitwaze ngo ’Abrahamu ni we mubyeyi wacu!’ Ndetse mbiberurire, aya mabuye muruzi, Imana ishobora kuyabyutsamo abana ba Abrahamu!
9
Dore intorezo irambitse ku mizi y’ibiti; noneho igiti cyose kitera imbuto nziza kigiye gutemwa maze gicanwe.»
10
Inteko y’abantu ikabaza Yohani iti «Tubigenze dute?»
11
Na we akabasubiza ati «Ufite amakanzu abiri agabane n’utayafite, n’ufite icyo kurya, na we agenze atyo.»
12
Abasoresha na bo bazaga kwibatirisha bakamubaza bati «Mwigisha, dukore iki?»
13
Arabasubiza ati «Ntimugasoreshe ibirenze ibyategetswe.»
14
Abasirikare na bo baramubaza bati «Twebwe se, dukore iki?» Arabasubiza ati «Ntimukagire uwo murenganya n’uwo mubeshyera, kandi munyurwe n’igihembo cyanyu.»
15
Kuko rubanda rwari rutegereje, kandi bose bibaza mu mutima wabo niba Yohani atari we Kristu,
16
Yohani ni ko guterura abwira bose ati «Jyewe mbabatirisha amazi, ariko haje undi undusha ububasha, sinkwiriye ndetse no gupfundura udushumi tw’inkweto ze; we azababatiriza muri Roho Mutagatifu n’umuriro.
17
Afite urutaro mu ntoki, kandi agiye gukubura imbuga ye: hanyuma azahunika ingano mu kigega cye, naho imishishi ayitwikishe umuriro utazima.»
18
Nguko uko Yohani yahuguraga rubanda mu nyigisho nyinshi, abagezaho Inkuru Nziza.
19
Icyo gihe kandi Yohani yacyashye umutware Herodi kubera Herodiya, umugore wa murumuna we yari yaracyuye, no kubera ibindi bibi yakoraga.
20
Nyamara Herodi we arushaho kugira nabi, afungisha Yohani.
21
Nuko rubanda rwose rumaze kubatizwa, mu gihe Yezu na we amaze kubatizwa asenga, ijuru rirakinguka,
22
maze Roho Mutagatifu amumanukiraho bamubona ameze nk’inuma. Nuko ijwi rituruka mu ijuru riti «Uri Umwana wanjye, nakwibyariye none.»
23
Igihe Yezu atangiye kwigisha, yari afite nk’imyaka mirongo itatu, kandi uko abantu bibwiraga, yari mwene Yozefu wa Heli,
24
wa Matati, wa Levi, wa Meliki, wa Yanayi, wa Yozefu,
25
wa Matatiyasi, wa Amosi, wa Nawumu, wa Esili, wa Nagayi,
26
wa Mahati, wa Matatiyasi, wa Semeyini, wa Yozefu, wa Yoda,
27
wa Yohanani, wa Resa, wa Zorobabeli, wa Salatiyeli, wa Neri,
28
wa Meliki, wa Adi, wa Kozamu, wa Elimadamu, wa Eri,
29
wa Yezu, wa Eliyezeri, wa Yorimi, wa Matati, wa Levi,
30
wa Simewoni, wa Yuda, wa Yozefu, wa Yonamu, wa Eliyakimi,
31
wa Meleya, wa Mena, wa Matata, wa Natami, wa Dawudi,
32
wa Yese, wa Yobedi, wa Bowozi, wa Sala, wa Nasoni,
33
wa Aminadabu, wa Adimini, wa Arini, wa Esiromi, wa Faresi, wa Yuda,
34
wa Yakobo, wa Izaki, wa Abrahamu, wa Tara, wa Nakori,
35
wa Serugi, wa Ragawu, wa Faleki, wa Heberi, wa Sala,
36
wa Kayinamu, wa Arufagasadi, wa Semu, wa Nowa, wa Lameki,
37
wa Matusala, wa Henoki, wa Yareti, wa Maleleyeli, wa Kayinamu,
38
wa Enoshi, wa Seti, wa Adamu, w’Imana.
← Chapter 2
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 4 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24