bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Luke 5
Luke 5
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 4
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 6 →
1
Umunsi umwe, abantu benshi bamuniganagaho bashaka kumva ijambo ry’Imana; naho we akaba ahagaze ku nkombe y’ikiyaga cya Genezareti.
2
Nuko abona amato abiri ku nkombe y’ikiyaga; abarobyi bari bayavuyemo boza inshundura zabo.
3
Ajya mu bwato bumwe bwari ubwa Simoni, amusaba kubutsura gato. Nuko aricara, maze yigisha abantu ari mu bwato.
4
Amaze kwigisha, abwira Simoni ati «Erekeza ubwato mu mazi magari, murohe inshundura zanyu, murobe.»
5
Simoni aramusubiza ati «Mwigisha, twagotse ijoro ryose, ntitwagira icyo dufata, ariko ubwo ubivuze, ngiye kuroha inshundura.»
6
Baraziroha, maze bafata amafi menshi cyane, inshundura zabo zenda gucika.
7
Barembuza bagenzi babo bari mu bundi bwato ngo babafashe. Baraza, buzuza amato yombi, bigeza aho yenda kurohama.
8
Simoni Petero abibonye, apfukama imbere ya Yezu, avuga ati «Igirayo, Nyagasani, kuko ndi umunyabyaha!»
9
Koko, ubwoba bwari bwamutashye, we na bagenzi be, babonye ayo mafi yose bari bamaze kuroba.
10
Barimo Yakobo na Yohani bene Zebedeyi bagenzi ba Simoni. Nuko Yezu abwira Simoni ati «Witinya, kuva ubu uzajya uroba abantu.»
11
Nuko bagarura amato yabo ku nkombe, basiga aho byose, baramukurikira.
12
Igihe Yezu yari muri umwe muri iyo migi, hatunguka umuntu wamazwe n’ibibembe. Abonye Yezu, yikubita imbere ye, amwinginga agira ati «Nyagasani, ubishatse wankiza.»
13
Yezu arambura ikiganza, amukoraho, avuga ati «Ndabishatse, kira.» Ako kanya ibibembe bye birakira.
14
Nuko amubuza kugira uwo abibwira, agira ati «Ahubwo genda, wiyereke umuherezabitambo, kandi uture ibyo Musa yategetse abahumanuwe, maze bibabere icyemezo cy’uko wakize.»
15
Barushaho kumuvuga cyane, bituma abantu benshi bashikira kumwumva no gukizwa indwara zabo.
16
We ariko akanyuzamo akajya ahiherereye, agasenga.
17
Umunsi umwe, Yezu yariho yigisha, imbere ye hicaye Abafarizayi n’abigishamategeko baturutse mu nsisiro zose za Galileya n’iza Yudeya, n’abavuye i Yeruzalemu. Ububasha bwa Nyagasani bwari bumurimo, bugatuma akiza indwara.
18
Nuko haza abantu bari bahetse ikirema, bashaka kucyinjiza ngo bagishyire imbere ye.
19
Babura aho bakinyuza, kubera ubwinshi bw’abantu bari aho. Nuko burira inzu, bayikuraho amategura, bururukiriza ingobyi cyarimo imbere ya Yezu, hagati y’abari aho.
20
Abonye ukwemera kwabo, Yezu aravuga ati «Wa muntu we, ibyaha byawe urabikijijwe.»
21
Abigishamategeko n’Abafarizayi batangira kwibaza bati «Uyu utuka Imana ni muntu ki? Ni nde ushobora gukiza ibyaha atari Imana yonyine?»
22
Yezu amenye ibitekerezo byabo, arababwira ati «Ni iki gituma mutekereza mutyo mu mitima yanyu?
23
Icyoroshye ni ikihe: ari ukuvuga ngo ’Ibyaha byawe urabikijijwe’, cyangwa kuvuga ngo ’Haguruka ugende’?
24
Nyamara kugira ngo mumenye ko Umwana w’umuntu afite ububasha bwo gukiza ibyaha mu nsi... », abwira ikirema ati «Ndabikubwiye: haguruka, ufate ingobyi yawe witahire!»
25
Ako kanya, ahaguruka bamureba, ajyana ingobyi yari aryamyemo, ataha asingiza Imana.
26
Nuko bose barumirwa, basingiza Imana, kandi barakangarana, bakavuga bati «Uyu munsi twabonye ibintu bitangaje!»
27
Ibyo birangiye, Yezu arasohoka, yitegereza umusoresha witwa Levi wari wicaye mu biro bya gasutamo. Nuko aramubwira ati «Nkurikira.»
28
Undi aherako ahaguruka, asiga byose, aramukurikira.
29
Nuko Levi amujyana iwe, amukorera umunsi mukuru wo kumuzimanira. Kandi ku meza hamwe na bo, hari abasoresha n’abandi benshi basangiraga.
30
Abafarizayi n’abigishamategeko babo bijujutira abigishwa be bababwira bati «Kuki murya kandi mukanywera hamwe n’abasoresha n’abanyabyaha?»
31
Yezu aba ari we ubasubiza ati «Abazima si bo bakeneye umuvuzi, ahubwo ni abarwayi.
32
Erega sinazanywe no guhamagara intungane, ahubwo nazanywe n’abanyabyaha, kugira ngo bisubireho.»
33
Bo baramubwira bati «Abigishwa ba Yohani basiba kurya kenshi kandi bagasenga, n’ab’Abafarizayi na bo ni uko, naho abawe baririra bakinywera!»
34
Ariko Yezu arabasubiza ati «Mushobora mute kwiriza ubusa abakwe, kandi umukwe akiri kumwe na bo?
35
Ariko hari igihe umukwe azabavanwamo, ubwo rero muri iyo minsi, bazasiba kurya.»
36
Yungamo abacira uyu mugani ati «Nta we utabura ikiremo ku gishura gishya ngo agitere ku gishura gishaje. Agenje atyo, yaba yangije igishura gishya, kandi icyo kiremo kivuyeho, nticyaba gikwiranye n’icyo gishura gishaje!
37
Nta n’ushyira divayi nshya mu masaho ashaje, kuko divayi nshya yasandaza amasaho, divayi ikameneka, kandi amasaho akaba apfuye ubusa.
38
Ahubwo igikwiye ni ugushyira divayi nshya mu masaho mashya.
39
Kandi nta wanyoye divayi ikuze wifuza kunywa ikiri nshya, kuko aba avuga ati ’Divayi imaze iminsi ni yo nziza.’»
← Chapter 4
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 6 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24